Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye umugabo ukekwaho gutanga ibihumbi 300 Frw ngo afatanye n’undi kwica murumuna we, nubwo uwo mugabo ahakana icyaha aregwa.
Ku wa 6 Ukwakira 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haburanishijwe urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Shumbusho Marc na Habimana Schadrack uzwi nka Kazungu, mukuru wa nyakwigendera Habanabashaka Janvier.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gicuku cyo ku wa 17 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma, Habanabashaka yasanzwe mu mukingo yapfuye, nta gikomere agaragaza.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati: “Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza busanga nyakwigendera yishwe na Shumbusho afatanyije na mukuru we witwa Habimana”
Ubushinjacyaha buvuga ko mbere y’urupfu rwe, Habanabashaka yari yasangiye inzoga na Shumbusho mu kabari, nyuma baratahana, bageze mu nzira, ngo Shumbusho yafatanyije na Habimana, mukuru wa nyakwigendera, baramuniga kugeza apfuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko Habimana yari yasezeranyije Shumbusho ibihumbi 300 Frw nk’igihembo cyo kumufasha kwica Habanabashaka.
Umushinjacyaha ati:”Nyakwigendera Habanabashaka yari asanganwe amakimbirane na mukuru we bapfa ko nyakwigendera aba mu nzu yavuguruwe na mukuru we”
Ubushinjacyaha buvuga ko bushingira ku mvugo Shumbusho yatanze ashinja Habimana, mu gihe hategerejwe ibindi bimenyetso bya gihanga kandi iperereza rikaba rigikomeje. Bwasabye ko bombi bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Shumbusho, imbere y’urukiko, yemeye ko yishe Habanabashaka ndetse asaba imbabazi. Icyakora yavuze ko ibyo yari yabwiye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, ashinja Habimana ko bafatanyije, atari ukuri.
Yavuze ko ubwo yari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi yavuze ko yafatanyije na Habimana, nyamara atari ko byagenze.
Umucamanza yabajije Shumbusho akigera muri kasho uko yabwiye bagenzi bari bafunganye maze Shumbusho asuzibiza agira ati:”Navuze ko twishe umuntu gusa ho ntawankubise”
Shumbusho yavuze ko yishe Habanabashaka nyuma y’amakimbirane yaturutse ku nzoga y’urwagwa bari bafite bataha. Yemeje ko yamunize ari wenyine, nta wundi wamufashije.
Yagize ati :“Ngeze kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana nibwo bagenzi banjye dufunganye bangiriye inama ko ntakwiye gukomeza kubeshyera umuntu utazi iby’urupfu rwa nyakwigendera”
Habimana Schadrack we yahakanye kugira uruhare mu rupfu rwa murumuna we, avuga ko yamenye iby’urupfu rwe mu gitondo, ubwo yatabazwaga ko bamusanze yapfuye.
Yagize ati :“Bampamagaye ngo njye gutanga amakuru bahita bamfunga gutyo”
Me Célèstin Nshimiyimana wunganira Habimana Schadrack yabwiye urukiko ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma umukiliya we afungwa by’agateganyo.
Yavuze ko urupfu rwa Habanabashaka rukwiye kuryozwa Shumbusho, kuko na we yemera ko ari we wamwishe.
Ati :”Ibyo avugiye imbere y’urukiko ko umukiliya wanjye arengana bibe ari byo bihabwa agaciro.”
Me Nshimiyimana kandi yabwiye urukiko ko n’ababyeyi ba nyakwigendera batigeze barega Habimana Schadrack, kuko bari bazi ko nta kibazo yari afitanye na murumuna we.
Umucamanza ati :“Ibyo wibitindaho umubyeyi aho kubura abana babiri yabona umwe, umubyeyi ntashobora kwishimira ko umwana we apfuye ngo n’undi afungwe.”
Me Célèstin Nshimiyimana yasabye urukiko ko umukiliya we afungurwa, avuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.
Umucamanza yavuze ko azatangaza icyemezo ku wa 9 Nzeri 2026.
src:igihe