Ubutegetsi bwa Amerika bwafatiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ibihano, nyuma y’amasaha make Navi Pillay wahoze ari umucamanza warwo ahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.
Icyemezo cya Guverinoma ya Perezida Donald Trump gishobora guteza amakimbirane mu mubano wa Amerika n’ibihugu by’i Burayi biyishyigikiye, bisanzwe bishyigikira uru rukiko rufite icyicaro mu Buholandi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko Trump atazigera yemera ko ICC ikurikirana Abanyamerika.
Yagize ati :“Ni yo mpamvu uyu munsi Amerika ifatira ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Tuzabuza ibikorwa byo guhererekanya amafaranga n’uru rukiko, turuhagarikire umutungo kandi turubuze amahwemo mu mikorere yarwo.”
Ibi bihano birenze ibyari bisanzwe bifatirwa abacamanza n’abashinjacyaha, kuko bishobora no kugera ku bigo biha urukiko serivisi.
Ubusanzwe, ibihano bya Amerika bishobora gutuma banki zifunga konti, ibigo by’ubwishingizi bihagarika serivisi, n’iby’ikoranabuhanga bigahagarika porogaramu biha ikigo cyafatiwe ibihano.
Icyakora Minisiteri y’Imari ya Amerika yahise itanga impushya enye zemerera ibikorwa bimwe bijyanye n’itumanaho, porogaramu z’ikoranabuhanga, kwishyura pansiyo n’ibikorwa bireba abafunzwe na ICC.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa ICC, Nazhat Shameem Khan, yamaganye ibyo bihano, avuga ko bitazahagarika ibikorwa by’urukiko.
Yavuze ko bigamije kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko ku rwego mpuzamahanga n’akazi k’urwego rw’ubutabera rwigenga.
Amerika imaze igihe inenga ICC kubera impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, n’iperereza ku bikorwa by’abasirikare bayo muri Afghanistan. ICC ivuga ko iryo perereza ritakiri mu byihutirwa.
Urukiko rwashinzwe mu 2002 kugira ngo rukurikirane ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na jenoside. Rwemewe n’ibihugu 125, birimo ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Navi Pillay, Umunyafurika y’Epfo wahawe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, yabaye umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire rwa ICC kuva mu 2003 kugeza mu 2008.
Komite itanga icyo gihembo yavuze ko yashakaga gutanga ubutumwa mu gihe abacamanza n’inzego z’amategeko mpuzamahanga bibasiwe mu buryo bwa politiki.
Rubio yavuze ko ibihano byateguwe kugira ngo urukiko n’ibihugu birwemera bibone umwanya wo gukemura ibibazo Amerika igaragaza. Yasabye ibihugu biyishyigikiye gufasha kugenzura imikorere ya ICC.
Abayobozi b’urukiko bari bamaze amezi bitegura ibihano, basimbuza porogaramu za Microsoft izindi zifunguye kandi bashaka ubundi buryo bwa serivisi za banki n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Umunyamabanga wa ICC, Osvaldo Zavala Giler, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kwitegura gukoresha uburyo burinda ibigo byawo ingaruka z’ibihano.
Trump yari yarafatiye abayobozi b’urukiko ibihano muri manda ye ya mbere, bivanwaho na Joe Biden. Ibindi byatangajwe nyuma y’uko Trump asubiye ku butegetsi muri Mutarama 2025.
