Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudine yasabye abafite ibyabo byangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako y’isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze kuba baretse kwinjira muri iyo nyubako kugira ngo habanze hakorwe ibikorwa ryo kugenzura ibyangijwe.

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo yasuraga ahabereye iyi nkongi mu rwego rwo kwihanganisha abacuruzi n’abandi bahakoreraga.
Yagize ati :“Turabasaba kuba muretse kwinjira muri iyi nyubako. Niba ejo warabashije gusohoka uri muzima uyu munsi ushobora kwinjira maze icyuma cyangwa ikirahure kikagukomeretsa”.
Yasabye abantu kwihangana no guha umwanya ababishinzwe bakabanza kungenzura iyi nyubako mbere y’uko abayicururisagamo bajya kureba niba hari ibyabashije kurokoka.
Ati :”Mu gihe gikwiriye nitubona ibintu biri ku murongo turaza kubamenyesha tubahe uburenganzira binyuze mu buyobozi”.
Meya Nsengimana kandi yashimiye Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ku buryo ryitwaye kwitwara kinyamwuga mu kuzimya iyi nkongi no kugabanya ibyakwangirika.
Amakuru avuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu bari bari gusudira ibyuma, ihera mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanye byayo.
Uko yakomeje gukwirakwira, yageze mu bindi bintu bifatwa n’inkongi y’umuriro birimo za matelas, amavuta n’ibindi, irushaho gukwira cyane.
Kugeza ubu nta mubare w’abantu bahuye n’ibibazo kubera iyi nkongi wari wakamenyekana.
Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.
Ni inzu y’amagorofa atanu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by’ikoranubuhanga n’ibindi. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini azwi nka Supermarkets.
Ricururizwamo n’abasaga 1550 mu gihe urujya n’uruza rw’abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.






