Umugore witwa Mukamana Théodette, wari utuye mu Mudugudu wa Cyimwina, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, yasanzwe mu nzu yapfuye. Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana, mu gihe inzego z’ubugenzacyaha zikomeje iperereza kuri iki kibazo.
Urupfu rw’uyu mugore Mukamana rwamenyekanye ku cyumweru taliki ya 11 Ukwakira 2026. Bamwe mu baturanyi be bavuga ko rwabateye urujijo, kuko bavuga ko kuri uwo munsi bari bamubonye ari muzima.
Aba baturanyi bagaragaje ko bataramenya icyaba cyateye urupfu rwe, bagasaba ko hakorwa iperereza rigamije kumenya uko byagenze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje amakuru y’urupfu rwa Mukamana Théodette, avuga ko Polisi ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bajya aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati: “Ayo makuru twayamenye ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage. Twahise tujya aho byabereye turi kumwe na RIB. Tugezeyo, twasanze uwo mubyeyi ashobora kuba yitabye Imana. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nta bikomere yari afite ku mubiri. Umurambo we wahise woherezwa ku Bitaro bya Butare kugira ngo hakomeze gushakishwa ibimenyetso bya gihanga.”
CIP Hassan Kamanzi yakomeje avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Mukamana.
Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa Mukamana Théodette ntikiramenyekana. Hategerejwe ibyavuye mu iperereza n’isuzuma rya gihanga kugira ngo hamenyekane uko byagenze.
(Inkuru ya Fabrice MPORANANAYO)