Kamonyi: Abaturage basabwe kugira umuco wo kuganiriza abana bibafashe ku menya niba bahohoterwa

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye abaturage bo mu karere ka Kamonyi kongera kugarura umuco wo kuganiriza abana kuko bizatuma bamenya ihohoterwa bakorerwa cyane ko ari ikibazo gikomeje kwiganza.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2026, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwakoze ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kugaragara cyane mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu Kagari ka Nyarubuye, mu murenge wa Rugalika wo mu karere ka Kamonyi. Insanganyamatsiko y’iki gikorwa yagiraga iti “Wiceceka! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana.”

Umwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ishami rishinze kurwanya ibyaha, Mutabazi Yves Augustin, yatangaje ko abana b’abakobwa atari bo basambanwa gusa kuko n’abana b’abahungu nabo bibageraho.

Yagize ati :“ Ntabwo abana b’abakobwa ari bo basambanwa gusa, kuko n’abana b’abahungu kibageraho nubwo abakobwa ari bo basambanwa cyane ariko n’abahungu ntabwo twabirengagiza.”

Yagaragaje ko guhohotera umwana benshi bagira ngo bikorwa n’uwo mudafitanye isano ariko agaragaza ko n’uwo mu muryango ashobora kubikora, asaba abaturage kuba maso kuko RIB imaze igihe yakira ibirego nk’ibi byakozwe n’abo mu muryango ndetse n’abaturanyi.

Mutabazi kandi yasabye abaturage kuganiriza abana cyane ndetse bakabagira inshuti kuko nibyo bizatuma bamenya ibibazo abana bafite mu mutwe bibashe kugera mu rwego rw’ubugenzacyaha bikurikiranwe.

Yagize ati :“ Abana mubagire inshuti nibwo umwana azatinyuka kukubwira ibyamubayeho. Twongere tugire umuco wo kuganiriza abana, tumenye ibyo baba biriwemo, haba ku mashuri cyane mu nzira zose tumenye gahunda zabo za buri munsi, ku buryo yaba yakorewe ihohoterwa azahita aguha amakuru.” 

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wasigaye kuri izi nshingano, Bushayije Fred, yasabye nawe abaturaga gutangira amakuru ku gihe kugira ngo nabo bakomeze kugira uruhare mu gufata aba bakoze ibyaha babashe gukurikiranwa nabo bahanwe n’amategeko.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi wari ufite ikibazo cy’umugabo wahohoteye umukobwa we agafungwa nyuma agahita afungurwa nta minsi amaze, yijejwe gufashwa kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye afungurwa.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi wa RIB mu karere ka Kamonyi, DCI Jean D’arc Mukandahiro, yagarutse kuri iki kibazo agaragaza ko agiye kugikurikirana ndetse asaba uyu muturage kuzamuvugisha niyongera kujya gutanga ikirego kugira ngo nawe azabe ahari bagikemure.

Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza aho wajya hose ko igihe wagarukira bazagufunga.

Yagize ati :“ Ndagira ngo mbamenyeshe ko icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza. Nushaka ugende mu kindi gihugu, nushaka uzagaruke nyuma y’imyaka 20, tuzongere tugukurikirane.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo guhohotera abana, biteganyijwe ko buzakorwa mu turere nibura 12 tugize igihugu mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda iki cyaha no gutangira amakuru ku gihe kuko kigira ingaruka yaba izigaragara ndetse n’izitagaragara.

src:Ukweli Times

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *