Amb. Olivier Nduhungirehe yagaruwe muri MINAFET asimbura BIRUTA wajyanywe mu y’umutekano

289
Kwibuka30

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Mu bandi Perezida Kagame yahaye inshingano harimo Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije, akaba yahawe kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Bwana Murangwa Yussuf wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Madamu Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari no kwegeranya Imari muri MINECOFIN. Bwana Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Kwibuka30

Abandi bashyizwe mu myanya ni Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru, akaba yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano. Havugiyaremye yasimbuye Maj Gen Nzabamwita Joseph wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Madamu Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru naho Bwana Alfred Gasana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) naho Dr Innocente Murasi agirwa yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, naho Bwana Fulgence Dusabimana agirwa Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.