Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 17 bakekwaho ibikorwa by’ubujura no gutega abaturage bakabambura ibyabo, nyuma y’igihe kinini abaturage bo mu Karere ka Gasabo binubira ibikorwa byabo byahungabanyaga umutekano.
Aba bakekwaho ibyaha bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe ku bufatanye bwa Polisi, inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bagaragazaga ko hari abantu bakomeje kwiba amatungo, imyaka yo mu mirima ndetse no gutegera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite.
Polisi ivuga ko bamwe muri aba bantu bakekwaho kuba bari bamaze igihe bashakishwa kubera ibikorwa by’ubujura byakorerwaga mu Mirenge itandukanye ya Gasabo. Hari abakekwaho kwambura abaturage telefone n’ibindi bikoresho by’agaciro, abandi bagakekwaho kwiba amatungo n’imyaka by’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru yatumye aba bakekwaho ibyaha bafatwa, ashimangira ko umutekano ari inshingano za buri wese kandi ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ushaka kuwuhungabanya.
Yasabye abaturage gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, bagatanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho ibikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha, kugira ngo bibashe gukumirwa hakiri kare.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeze iperereza.
Polisi yongeye kwibutsa ko ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage ari ibyaha bihanwa n’amategeko, isaba ababikora kubireka mbere y’uko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ibikorwa byo gushakisha n’abacyekwaho ibyaha bagihishahisha bikomeje, hagamijwe kurushaho gucunga umutekano n’umudendezo by’abaturage bo mu Karere ka Gasabo no mu Mujyi wa Kigali muri rusange.