Kenya: Polisi iri guhiga amabandi yibye miliyoni 25 z’amashilingi ya Kenya muri Banki

12,530

Itsinda ry’abashinzwe iperereza riturutse i Nairobi ryageze mu gace ka Kimilili gufasha guhiga ibisambo byibe miliyoni 25 z’amashilingi(222,556,208.98 Rwf) muri Banki.

Aba bajura bivugwako banarashe bagakomeretsa abantu batatu barimo abapolisi babiri.

Amabandi yitwaje intwaro yasahuye Banki ya Kimilili kuwa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa Sita, yiba amafaranga menshi nyuma yo kurasa agakomeretsa umuyobozi wa Bank(Manager) n’abapolisi babiri.

Saa Saba n’igice abo bajura bateye Banki ya Ushirika, ubwo amafaranga yari azanwe avuye kuri Cooverative Bank , ishami rya Bungoma, aherekejwe n’abo bapolisi barashwe bagakomeretswa.

Manager w’iyo Bank, Kennedy Kharakai yarashwe iruhande rw’ibumoso  bw’igifu, mu gihe abapolisi Boniface Hamisi na Joseph Lomulen barashwe ku kibero no mu ivi.

Hanabayeho kurasana hagati y’abapolisi n’abo bajura, bahise bahungira mu isoko rya Chwele nyuma bagakomereza muri Uganda.

Comments are closed.