MININFRA: Habaye ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya n’abacyuye igihe.

Ubwanditsi
1 Min Read

Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya n’abari basanzwe kuri izo nshingano, nyuma y’ibyemezo bya Perezida wa Repubulika biherutse guhindura bamwe mu bagize Guverinoma.

Muri uwo muhango, Damien Murwanashyaka, wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yashyikirijwe ububasha na Dr. Jimmy Gasore wari umaze igihe ayobora iyo minisiteri, mu gihe kandi Armand Zingiro na Col. Claudien Bizimungu bahawe inshingano nshya, basimbuye Amb. Jean de Dieu Uwihanganye.

Mu ijambo rye, Minisitiri Murwanashyaka yashimiye abayobozi basoje inshingano zabo ku ruhare bagize mu guteza imbere urwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda. Yashimangiye ko ibikorwa byagezweho bizakomerezwaho, anizeza ko ubuyobozi bushya buzubakira ku musingi wasizwe kugira ngo hakomeze kwihutishwa iterambere ry’ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati: “Turashimira abayobozi badusigiye umurage mwiza mu guteza imbere ibikorwa remezo. Twiyemeje gukomeza gukorana n’inzego zose kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye igihugu cyihaye.”

Abayobozi bashya biyemeje gukomeza kunoza imikorere no gushyira imbaraga mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere ubwikorezi, ingufu, amazi, imyubakire n’izindi serivisi z’ingenzi zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Iri hererekanyabubasha rije nyuma y’impinduka Perezida Paul Kagame yakoze muri Guverinoma ku wa 10 Kamena 2026, aho Damien Murwanashyaka yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Dr. Jimmy Gasore, naho Armand Zingiro na Col. Claudien Bizimungu bagirwa Abanyamabanga ba Leta muri iyo minisiteri.

Share This Article