
Umushumba w’itorero Zion Temple ku isi Dr. Paul Gitwaza yihanganihsije umuryango w’umushumba Emmanuel Mugisha wari umwe mu bayobozi b’itorero AWM/ZTCC mu Bwongereza no mu Burayi, yitabye Imana asize agahinda n’icyuho gikomeye mu mitima y’umuryango we, inshuti ndetse n’abakoranaga na we mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.
Mu butumwa bwe Dr. Paul Gitwaza yagize ati: “Jyewe n’umuryango wanjye, n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC tubabajwe n’urupfu rw’Umushumba Emmanuel Mugisha. Yatubereye umugisha utangaje”.
Dr Gitwaza yakomeje agira ati:”Urukundo, umuhate, urugwiro, umurava n’indangaciro ze ntabwo tuzabyibagirwa. Imirimo myiza yakoze mu itorero ryo mu Bwongereza n’uburayi, Uwiteka yabyanditse mu gitabo cy’ijuru”
Uyu muyobozi mukuru wa Zion Temple yakomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera aho yagize ati: “Muri ibi bihe bikomereye imitima, twihanganishije umuryango we mugari, inshuti ze ndetse n’abo bakoranaga mu mirimo ye ya buri munsi muri AWM/ ZTCC United Kingdom”
Inkuru y’urupfu rwe yakiriwe n’agahinda gakomeye n’abagize umuryango wa AWM/ZTCC, bamwibuka nk’umuyobozi waranzwe n’urukundo, urugwiro, umurava ndetse n’indangagaciro zaranze ubuzima bwe n’umurimo yakoreye Imana.

Mu butumwa bwo kumuha icyubahiro, bamwe mu bo bakoranye bagaragaje ko Umushumba Emmanuel Mugisha yababereye umugisha udasanzwe, aho yakoranye umurava mu guteza imbere umurimo w’itorero mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’u Burayi.
Bagize bati: “Yatubereye umugisha utangaje. Urukundo, umuhate, urugwiro, umurava n’indangagaciro ze ntabwo tuzabyibagirwa. Imirimo myiza yakoze mu itorero ryo mu Bwongereza n’u Burayi, Uwiteka yabyanditse mu gitabo cy’ijuru.”
Muri ibi bihe bikomeye, abagize AWM/ZTCC bakomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze ndetse n’abakoranaga na we mu mirimo ya buri munsi, basaba Imana kubaha imbaraga zo kwihanganira iki cyago.
Abamuzi bavuga ko yaranzwe no kwitanga, gukorera Imana n’abantu n’umutima we wose, ibintu byatumye agira uruhare rukomeye mu gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no kubaka ubumwe mu itorero.
Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, hibukijwe ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14:13 rigira riti:
“Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti: ‘Andika uti: Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami.’ Umwuka na we aravuga ati: ‘Yee, ngo baruhuke imihati yabo kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.’”
Nubwo Umushumba Emmanuel Mugisha avuye mu mubiri, umurage yasize mu murimo w’Imana no mu buzima bw’abo yakoranye na bo uzakomeza kwibukwa n’abatari bake.
Abamukundaga bakomeje gusenga basaba Imana kumuha iruhuko ridashira no gukomeza abari mu gahinda, bafite ibyiringiro by’uko bazongera kumubona ku munsi w’umuzuko nk’uko Ijambo ry’Imana ribisezeranya.