Rubavu: Yafashwe atwaye mu modoka imifuka 40 y’urumogi

0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari utwaye mu modoka imifuka 40 y’ikiyobyabwenge cy’urumogi, ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri, ahagana saa cyenda n’igice, mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko yafashwe ku makuru Polisi yari ifite y’imodoka yifashisha yinjiza urumogi mu gihugu mbere yo kujya kurukwirakwiza.

Yagize ati: “Kuri iriya saha ni bwo hagendewe ku makuru abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’irishinzwe kurinda umutekano w’imipaka (BSU), bari bafite, ko hari imodoka ifite nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) yo muri Congo, yahise ihagarikwa irasakwa bayisangamo imifuka 40 y’urumogi, umushoferi ari na we wenyine wari uyirimo atabwa muri yombi.”

Yakomeje ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uriya mushoferi yari yinjije ruriya rumogi mu gihugu aruvanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kurupakira mu modoka kandi akaba yari ari ku rutonde rw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ba ruharwa.”

Byaje kugaragara ko yari yarakoze icyumba cy’ububiko bwihariye mu modoka yaruhishagamo, ariko bikaba bitamuhiriye kuri iyi nshuro, ubwo yari atangiye kwerekeza iy’Umujyi wa Kigali ngo arushyire abaguzi.

SP Karekezi yaburiye abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubizibukira kuko atari kera ngo nabo bafatwe kuko ibikorwa nk’ibi byo guhangana n’iki cyaha bikomeje ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

(Src:RNP)

Comments are closed.