World Cup26: Ibisamagwe (Leopards) bya DRC bihagamye Portugal ya Christiano Ronaldo

Ubwanditsi
2 Min Read

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) LES LEOPARDS yanditse amateka mashya nyuma yo kunganya n’ikipe ya Portugal igitego 1-1 mu mukino wa mbere w’Itsinda K mu Gikombe cy’Isi cya 2026, umukino wabereye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Portugal yari yatangiye umukino yiharira umupira ndetse inagaragaza impamvu ifatwa nk’imwe mu makipe ashobora kwegukana iki gikombe.

Ku munota wa 6 gusa, João Neves yafunguye amazamu atsinda igitego cyiza n’umutwe nyuma y’umupira wari uhinduwe na Pedro Neto.

Ku munota wa gatandatu gusa, DRC yari imaze kurya igitego cyatsinzwe na João Neves

Nyuma y’icyo gitego, benshi batekereje ko Portugal igiye gutsinda umukino bitagoranye. Icyakora, RDC ntiyacitse intege. Abasore ba Sébastien Desabre bagiye bagaruka buhoro buhoro mu mukino, berekana umutima wo guhatana no kudatinya amazina akomeye yari imbere yabo.

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira, ku munota wa 45+5, Yoane Wissa yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe nyuma ya koruneri yari itewe neza, ibintu byatumye abafana ba RDC bari muri stade basubirana icyizere. Icyo gitego cyabaye amateka kuko ari kimwe mu by’ingenzi byaranze kugaruka kwa RDC mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka irenga 50 idakina iri rushanwa.

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere ikipe ya DRC yishyuye igitego, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe ku mutwe mwiza wa Yoane Wissa

Mu gice cya kabiri, umukino warushijeho gukomera. Mu gihe Portugal yakomeje kugerageza gushaka igitego cy’intsinzi, RDC nayo yagaragaje ko ishobora gutungurana.

Rutahizamu Cédric Bakambu yigeze gukubita umupira ku giti cy’izamu, ibintu byari hafi guha RDC intsinzi itari yitezwe.

Cristiano Ronaldo, wakinnye Igikombe cy’Isi cya gatandatu mu mateka ye, yabonye uburyo butandukanye bwo gutsinda ariko ntiyabubyaza umusaruro. Nubwo ari umwe mu bakinnyi bakomeye isi yagize, uyu munsi ntiyashoboye gufasha ikipe ye kubona amanota atatu yuzuye.

Imibare Yaranze Umukino

– Igitego cya Portugal: João Neves (6′)
– Igitego cya RDC: Yoane Wissa (45+5′)
– Portugal yabonye ishoti rimwe gusa ryagiye mu izamu ari naryo ryabyaye igitego.
– Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi wagerageje amashoti menshi kurusha abandi muri uyu mukino.
– RDC yabonye inota rya mbere mu Gikombe cy’Isi kuva yagaruka muri iri rushanwa nyuma y’igihe kinini.

Share This Article