Mu mateka y’umupira w’amaguru, harangwa inkuru z’ibigwi, ibikombe n’ibyishimo. Ariko ku rundi ruhande, harimo n’inkuru zikora ku mutima z’abakinnyi basize ibikomere bidashonga mu mitima y’abakunzi b’iyi siporo. Umwe mu bafite amateka yihariye ni Jean-Pierre Adams, wahoze akinira ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, wamaze imyaka hafi 40 ari mu bihe bitazwi hagati y’ubuzima n’urupfu (koma).
Muri iyi nkuru, Indorerwamo.com yabateguriye amateka ye, icyamuteye kujya muri koma, n’uburyo urukundo rw’umugore we rwatunguye isi.
Jean-Pierre Adams yari muntu Ki?
Jean-Pierre Adams yavukiye i Dakar muri Senegal tariki ya 10 Werurwe 1948. Mu bwana bwe, ku myaka 10 yonyine, yaje kwimukira mu Bufaransa aho yakuriye maze akaza gukunda umupira w’amaguru ari naho yawutangiriye nk’umwuga.

Yari myugariro ukomeye cyane (defenseur) ufite imbaraga n’ubuhanga budasanzwe. Yakiniye amakipe akomeye mu Bufaransa arimo Nîmes (1970–1973), Nice (1973–1977), ndetse na Paris Saint-Germain (PSG) hagati ya 1977 na 1979 ayikinira imikino 41.
Muri kipe y’igihugu y’u Bufaransa (Les Bleus), Adams yakiniye imikino 22. Yamenyekanye cyane ku bufatanye bukomeye yari afitanye na Marius Trésor mu bwugarizi bw’u Bufaransa, aho abanyamakuru n’abafana babise “La Garde Noire” (Uburinzi bw’Abirabura) kubera ukuntu bari bafite urukuta rutoroshye kumenamo.

Ku itariki ya 17 Werurwe 1982, Adams yari afite imyaka 34 gusa, yari yarerekeje mu cyiciro cya gatatu mu ikipe ya Chalon nyuma yo gusoza umupira w’umwuga. Yahuye n’ikibazo cy’imvune y’imitsi y’ivi (rupture du ligament croisé) biba ngombwa ko ajya kwivuza mu bitaro bya Édouard Herriot mu mujyi wa Lyon ngo abagwe.
Icyagombaga kuba kubagwa kw’isaha n’igice mu buryo bworoshye, cyahindutse ishyano rikomeye kubera amakosa y’abaganga.
Ku munsi wo kubagwa, ibitaro byari bifite abakozi bake cyane ndetse n’abaganga bari mu matora. Umuganga ushinzwe gutera ikinya (anesthésiste) yari afite abarwayi umunane icyarimwe agomba gukurikiranira hafi.
Umuganga yanzuye ko Adams aterwa umuti w’ikinya, icyo gihe habayeho ikosa ry’umuganga awumutera mu buryo butari bwo, ndetse n’umuyoboro w’umwuka (tube) ntiwashyirwa mu gice gikwiye.
Ibi byatumye umutima we uhagarara akanya gato, ubwonko bwe bugira ikibazo cyo kubura umwuka wa ogisijene (oxygen).
Bwana Adams yagize ikibazo cy’umwuka, bituma adashobora gukanguka (vegetative state), kuva ubwo, uyo munsi Bwana Adams yari atangiye ubuzima bwa koma yari agiye kumaramo imyaka itari mike.
Kuva uwo munsi ku wa 17 Werurwe 1982, Jean-Pierre Adams ntabwo yongeye gukanguka cyangwa ngo avuge ijambo na rimwe. Yamaze imyaka 39 n’iminsi 173 muri uyu mwijima.

Icyatunguye isi ndetse kigakora ku mitima ya benshi ni umugore we, Bernadette Adams. Mu gihe abaganga benshi n’inzobere batakazaga icyizere, bakajya inama yo gukuraho imashini zimufasha kubaho (euthanasia), Bernadette yarabyanze, ahitamo kurwaza umugabo we kugeza igihe Imana izahitamo ko ashiramo umwuka. Rimwe abaganga bamusabye ko yakwemera ko Adams akurwamo ibyuma bimufasha guhumeka, maze arahakana ati:”
“Ntabwo nshobora guhagarika kumwitaho. Ntabwo ashobora kumusiga, ariko agira icyo yumva iyo muhamagaye. Ashobora kumva umunuko w’ibiryo, akayura, kandi iyo mwanditse ku kaboko anyereka ko anyumva, umugabo wanjye aracyari muzima, igihe kiagera akanguke twongere tubane mu munezero nk’uko twabisezeranye” – Bernadette Adams.
Bernadette yamaze imyaka hafi 40 yita ku mugabo we buri munsi, Yamuhinduriraga imyenda buri munsi, ndetse rimwe na rimwe akamugurira imishya, yitaga ku mafunguro ye bya buri munsi n’ubwo yafunguraga hifashishijwe ibyuma (Sonde). Mu gihe cy’imyaka hafi 40 yose, Bernadette ntiyigeze asiba ku bitaro.
Ntiyigeze amusiga mu bitaro ngo amutererane; yamwubakiye urugo rurimo ibikoresho byose by’ubuvuzi i Nîmes amwitaho we ubwe kugeza ku munsi wa nyuma.
Nyuma y’urugamba rurerure arwana n’ubuzima, Jean-Pierre Adams yaje kwitaba Imana ku itariki ya 6 Nyakanga 2021, afite imyaka 73 y’amavuko, mu bitaro bikuru bya Nîmes.
Urupfu rwe rwashenguye abantu benshi mu Bufaransa no ku isi hose, aho amakipe nka PSG na Nice ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) bamusezeyeho mu cyubahiro gikwiye intwari.
