“Ntidutewe ubwoba n’ubwinshi bw’abafana ba Rayon Sport”: Ben Jabria utoza Jamus SC

Ubwanditsi
3 Min Read

Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino ufite igisobanuro gikomeye kuri yo, nyuma yo kwitwara neza mu matsinda ikegukana amanota yose yari ateganyijwe. Gikundiro irahura na Jamus SC, imwe mu makipe yatunguye benshi muri iri rushanwa kubera uko yitwaye kuva ritangiye.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko ikipe ye yiteguye neza uyu mukino kandi ko igomba gukomeza urugendo rwayo rugana ku gikombe. Yagaragaje ko nubwo bafite icyizere, bagomba gukina bitonze kuko bahanganye n’ikipe yagaragaje imbaraga mu matsinda.

Ku ruhande rwa Jamus SC, umutoza Saber Ben Jabria yavuze ko yubaha Rayon Sports nk’ikipe ikomeye kandi ifite abafana benshi, ariko ko ibyo bitamuteye ubwoba na busa. Yashimangiye ko ikipe ye yaje i Kigali igamije kugera kure kandi ko nta kizatuma itinjira mu kibuga ishaka intsinzi, yagize:”Rayon Sport ni ikipe twubaha, turabizi ko ishyigikiwe cyane ndetse ko ifite abafana benshi, ariko ibyo ntibiduteye ubwoba na busa, ntiduteze guterwa ubwoba n’umurindi w;abafana benshi, turakina umukino wacu kandi neza

Umutoza wa Jamus SC yavuze ko adatewe ubwoba n’umurindi w’abafana ba Rayon sport

Jabria yavuze ko abakinnyi be bamaze kumenyera igitutu cy’amarushanwa akomeye, bityo ko urusaku rw’abafana ba Rayon Sports rutazabahungabanya. Yemeza ko icyo areba ari uburyo ikipe ye izashyira mu bikorwa amabwiriza y’umukino kugira ngo ibone itike y’umukino wa nyuma, yakomeje ati:”Tumenyereye igitutu cy’abafana, ntituri buterwa ubwoba n’abafana ba Rayon icyo tugamije ni ugukina umukino mwiza kandi tugatsinda n’ubwo tutari guhabwa amahirwe uyu munsi”

Ku rundi ruhande, umutoza wa Rayon Sport Bwana Haringingo Francis, yavuze ko biteguye gukina bakanatsinda iyi kipe irimo umukinnyi w’Umunyarwanda wigeze kuba kapitene wayo, yagize ati:“Natwe rero turiteguye cyane. Ni ikipe ubona ko nyuma y’uko dukinnye umukino wa gicuti, yahinduye benshi mu bakinnyi, yongeramo abandi, twiteze Jamus itari ya yindi duherutse gukina nayo.”

Umutoza Francis yavuze ko afitiye icyizere abakinnyi ndetse ko bose bafite intego yo gukina umukino wa nyuma

Abakunzi ba Rayon Sports na bo bamaze iminsi bagaragaza icyizere ko ikipe yabo ishobora gukomeza urugendo rwo guhatanira igikombe. Benshi bemeza ko kuba umukino ubera i Kigali imbere y’imbaga y’abafana ba Gikundiro bishobora kuba intwaro ikomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports.

Nubwo bimeze gutyo, Jamus SC nayo yagaragaje ko idashobora gusuzugurwa, cyane cyane nyuma y’imikino myiza yakinnye mu matsinda. Ibi bituma benshi bateganya umukino ukomeye ushobora kugenwa n’uduto duto cyane.

Uyu mukino uraza gutangira Saa Moya z’umugoroba hano i Kigali i Nyamirambo kuri KPL (Kigali Pele Stadium).

Rayon Sports yazamutse iyoboye Itsinda C ryarimo Al-Hilal, Tusker na KVZ FC mu gihe Jamus SC yabaye iya mbere mu Itsinda B ryarimo Simba SC, Singida Black Stars ifite irushanwa riheruka na Mogadishu City.

Aya makipe yombi yihariye ko ari yo ataratsindwa umukino n’umwe muri CECAFA y’uyu mwaka, ariko kuri iyi nshuro hagomba kuboneka ikipe imwe itahana intsinzi kuri uyu wa Kabiri.

Icyizere ni cyose ku mpande zombi. Haringingo arashaka gukomeza kwereka abakunzi ba Rayon Sports ko bafite ikipe ishobora guhatanira ibikombe, mu gihe Jabria na we ashaka gukomeza amateka meza ya Jamus SC muri iri rushanwa. Igisigaye ni iminota 90 yo mu kibuga izagaragaza uzakomeza urugendo rugana ku mukino wa nyuma.

Share This Article