Umusaza w’imyaka 82 yapfuye nyuma yo gushyamirana n’undi musaza w’imyaka 76 bapfa intebe yo kuryamaho izwi nka sunlounger, ku mucanga wo ku nyanja ya Vouliagmeni, hafi y’Umurwa Mukuru w’u Bugereki, Athens.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bugereki avuga ko aba bagabo babiri batangiye gutongana bapfa iyo ntebe, ariko impaka zabo nyuma zikaza gukomera kugeza ubwo bihindutse imirwano, ndetse n’abandi bantu bari aho bakayigiramo uruhare.
Umwe mu batangabuhamya yabwiye ikinyamakuru Kathimerini ko ibintu byaje kuba akajagari, ku buryo urusaku rw’abantu batabazaga n’abasakuza rwumvikanye cyane muri ako gace.
Mu gihe cy’iyo mirwano, umusaza w’imyaka 82 yaguye hasi, maze abantu bari hafi ye bagerageza kumutabara.
Abatangabuhamya bavuga ko yahise ahabwa ubufasha bwo kongera gutera k’umutima (CPR) mu gihe hategerezwaga imbangukiragutabara. Nyuma yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi, ariko abaganga baza kwemeza ko yapfuye.
Umugabo w’imyaka 76 ukekwaho kugira uruhare muri iyo mirwano yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Umukobwa w’imyaka 21 wari kumwe na we yafashwe kugira ngo abazwe ku byabaye, ariko nyuma aza kurekurwa.
Kugeza ubu, inzego z’ubutabera mu Bugereki zatangiye iperereza rigamije kumenya neza uko imirwano yatangiye, uruhare rwa buri wese ndetse n’impamvu nyir’izina yateye urupfu rw’umusaza w’imyaka 82.
Iperereza kandi rizafasha kumenya niba urupfu rwe rwaratewe n’ibikomere yagize muri iyo mirwano cyangwa indi mpamvu y’ubuzima, mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku byaha bishobora gukurikiranwaho uwafashwe.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)