Mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, yemeje ko yanakiriye ubwegure bwa Shema Ngoga Fabrice wayiyoboraga.
Yagize iti: “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha Abanyarwanda ko ku wa 29 Nzeri 2026 ryakiriye ubwegure bwa Perezida waryo, Shema Ngoga Fabrice.
Mu nama yayo idasanzwe yabaye ku wa 01 Ukwakira 2026, Komite Nyobozi ya FERWAFA yakiriye ubwo bwegure, yemeza kandi ko Me Gasarabwe Claudine akomeza kuba Perezida w’Agateganyo kugeza ku Inteko Rusange Idasanzwe y’Amatora iteganyijwe muri Mutarama 2027. FERWAFA yavuze ko itariki n’aho izabera bizatangazwa vuba”.
Ku wa 29 Nzeri 2026, ni bwo Shema Ngoga Fabrice wari umaze amezi 13 ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya.
Mu ibaruwa yandikiye Inteko Rusange ya FERWAFA, yavuze ko ari umwanzuro yafashe ashingiye ku bunyangamugayo bufitanye isano n’imyitwarire ye bwite.
Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungenge rumukatiye igihano cy’amezi atandatu asubitse kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida mushya azizanira abandi bakorana
Ingingo ya 32 y’Amategeko Shingiro ya FERWAFA iteganya ko mu gihe cy’amatora, “itora ry’imyanya y’abagize Komite Nyobozi rikorwa hifashishijwe uburyo bwa lisiti (urutonde).”
Ibi bivuze ko mu gihe hazaba hagiye kujyaho Perezida mushya wa FERWAFA, ari we ubwe uzagena abo bazakorana, aho naramuka ahisemo kubakira ku ikipe nshya, abari basanzwe bakorana na Shema Fabrice weguye, na bo bazava mu nshingano zabo.
Gusa birashoboka ko umuyobozi mushya wa FERWAFA yahitamo gukorana na bamwe cyangwa bose, mu bantu icyenda bari basanzwe muri Komite Nyobozi yari ikuriwe na Shema Fabrice.
Si ubwa mbere byaba bibayeho mu Rwanda kuko ubwo Nzamwita Vincent de Gaulle yabuzwaga kwiyamamariza manda ya kabiri mu kwezi k’Ukuboza 2017, nyuma y’amezi atatu Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yatanze urutonde ruriho abari gukorana na De Gaulle.
Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa abiyamamariza kuyobora uru rwego, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba “kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.” Igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo.