Ruhango: Abajura 4 bafatiwe mu cyuho na Polisi bari kwiba ihene

Gilbert Silvapoxy
By
Gilbert Silvapoxy
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the...
2 Min Read

Abasore bane bakekwaho kwiba ihene 6 z’abaturage bafatiwe mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali, mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze.

Polisi iviga ko izo hene zahise zisubizwa ba nyirazo bashimira ndetse polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa no kugaruza amatungo yabo.

Abafashwe ni Niyomugabo Joseph w’imyaka 18, Ishimwe Straton w’imyaka 19, Nshimiyumukiza Claude w’imyaka 17 na Dushimimana Maurice w’imyaka 19, ukekwaho gutwara moto yari ipakiyeho izo hene.

Izi hene esheshatu zaketsweho kwibwa n’iz’umuturage witwa Nyirangirayindimwe Fortunée n’uwitwa Ntakirutimana Emmanuel.

Nyuma yo gusubizwa amatungo yabo, ba nyirayo bashimye Polisi n’izindi nzego zabafashije kongera kubona ihene zabo.

Nyirangirayindimwe Fortunée yagize ati: “Turashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwaho kutwiba ihene, zigafatwa tukazisubizwa. Twari twababajwe no kuzibura, ariko turishimira ko twongeye kuzibona.” 

Ntakirutimana Emmanuel na we yagize ati: “Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze ku bufatanye zagize kugira ngo abakekwa bafatwe, ihene zacu zigaruzwe kandi tuzisubizwe. Turifuza ko ubufatanye nk’ubu bukomeza kugira ngo ibyaha by’ubujura bicike burundu.” 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage, Polisi n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati “Turashimira abaturage n’inzego z’ibanze bagize uruhare mu gufatanya gutahura abakekwaho ibyaha. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha inzego z’umutekano gukurikirana no gukemura ibyaha vuba.” 

CIP Kamanzi yongeyeho ati: “Abaturage bagomba kwirinda kugura amatungo bakeka ko yibwe, kandi abafite amakuru ku bikorwa nk’ibi bakayageza kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego zibishinzwe.” 

Abakekwa bafungiye kuri  sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Share This Article
My name is Gilbert Silvapoxy , a journalist, and community development enthusiast from Rwanda. I have a strong passion for education, communication, leadership, and serving the community. Through teaching and journalism, I aspire to inform, educate, inspire, and contribute to positive change in society. I am committed to integrity, responsibility, teamwork, and continuous personal and professional development. Contact with us on Whatsapp: 0788820730
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *