Umwana w’imyaka 13 wo muri Sudani witwa Zaher, wacitse amaguru yombi nyuma yo gukomerekera mu gitero cya drone mu ntambara imaze igihe ihanganishije ingabo za Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF, yahawe ubutumwa bwihariye n’umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinícius Júnior, amukunda cyane.
Zaher yakomerekeye muri icyo gitero cyabaye mu 2024, ubwo yari kumwe na nyina i Khartoum, mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) yari ikomeje gufata indi ntera.
Nyuma yo gukomereka bikomeye bigatuma acibwa amaguru yombi, uyu mwana yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nubwo yahuye n’ubwo bumuga, atigeze areka kurota ko umunsi umwe azongera kugenda ndetse agasubira no gukina umupira w’amaguru.
Nyuma y’ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga bwakozwe n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku isi, Zaher yashoboye kujyanwa i Cairo mu Misiri, aho yahawe ubuvuzi n’ubufasha bwihariye bwari bugamije kumufasha kongera kubaho ubuzima busanzwe.
Nyuma y’amezi menshi akorerwa imyitozo ngororamubiri imufasha kugarura ubushobozi bwo kugenda (physiotherapy), ubu Zaher amaze gutera intambwe ishimishije, kuko yashoboye kugenda akoresheje amaguru y’amakorano. Ibi byamufashije kongera gukora bimwe mu bikorwa yakundaga mbere y’uko ahura n’icyo kiza.
Ibyishimo bye byarushijeho kwiyongera ubwo yakiraga ubutumwa bwa videwo bwihariye bwaturutse kuri Vinícius Júnior, umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Brazil ukinira Real Madrid yo muri Espagne.
Muri ubwo butumwa, Vinícius yashimye ubutwari Zaher yagaragaje mu guhangana n’ingaruka z’intambara, amutera akanyabugabo amusaba kudacika intege no gukomeza guharanira kugera ku nzozi ze.
Byongeye kandi, uyu mukinnyi yamuhaye ubutumire bwo kuzajya muri Espagne, akazareba umukino wa Real Madrid ndetse amwizeza kuzabonana nawe.
Ubutumwa bwa Vinícius bwakoze ku mutima wa Zaher, ku buryo atahishe ibyishimo n’amarangamutima yagize amaze kububona.
Mu magambo ye yagize ati: “Mumbwirire Vinícius ko mukunda cyane. Ubutumwa bwe bwankoze ku mutima.”
Abaganga n’abandi bantu bagize uruhare mu kumwitaho bavuga ko Zaher yagize impinduka zikomeye, haba ku buzima bwe bw’umubiri ndetse no ku mbaraga zo mu mutwe, nyuma yo guhabwa ubuvuzi n’ubufasha bwamufashije kongera kugira icyizere cy’ubuzima.
Kuri ubu, Zaher na nyina bamaze gusubira i Khartoum, nubwo umutekano muri Sudani ukomeje kuba ikibazo gikomeye kubera intambara imaze igihe ihanganishije impande zombi.
Inkuru ya Zaher yagaragaje uburyo intambara igira ingaruka zikomeye ku bana b’inzirakarengane, ariko inatanga isomo ry’uko ubutwari, ubufatanye n’ubwitange bishobora gufasha uwahuye n’ibyago kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Abamufashije n’abamushyigikiye bizeye ko inkuru ye izatuma amahanga arushaho kwita ku bana benshi bo muri Sudani bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara, barimo abakomeretse, ababuze ababo n’abakuwe mu byabo.