RDC: Abasirikare 66 bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga urugamba no kwigomeka

Ubwanditsi
3 Min Read

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rwakatiye abasirikare 66 bo mu ngabo z’iki gihugu, FARDC, igihano cy’urupfu, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo guhunga urugamba, kwigomeka mu gisirikare no kutumvira amabwiriza y’abayobozi babo mu gihe bari bahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’urubanza rwamaze iminsi 12 rubera i Walikale-Centre, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa RDC.

Aba basirikare 66 bakomoka muri batayo ya 3415 y’ingabo za FARDC, bakaba barafatiwe mu bikorwa by’igisirikare byakurikiye imirwano yabereye mu gace ka Ntoto, mu Teritwari ya Walikale, ku wa 20 Ukwakira 2026.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare muri ako karere, abo basirikare bashinjwaga kuva ku birindiro byabo, guhunga urugamba, kwigomeka no kwanga gukurikiza amabwiriza bahabwaga n’abayobozi babo mu gihe bahanganaga n’abarwanyi ba FRN.

Mu bantu 71 bagejejwe imbere y’urukiko, 66 bakatiwe urwo gupfa, umwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 10, mu gihe abandi bane bagizwe abere, barimo kapiteni wari ushinzwe iperereza muri iyo batayo.

Urubanza rwabereye i Walikale rwari urw’Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma rwari rwimuriwe muri ako gace kugira ngo ruburanishe abo basirikare mu buryo bwihutirwa.

Ubuyobozi bwa FARDC bwatangaje ko izi manza zigamije kugarura no gushimangira imyitwarire mu gisirikare, mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba.

Ibi bibaye mu gihe ingabo za Leta ya Congo zikomeje kugorwa n’imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa FRN wahoze ari M23 ubu ukaba uyobowe na Bwana Kabila wahoze uyobora iki gihugu kibitse ubutunzi bwinshi mu nda.

Si ubwa mbere abasirikare ba Congo bakatirwa igihano cy’urupfu bazira ibyaha bifitanye isano no guhunga urugamba. Mu kwezi k’Ukwakira 2026, abandi basirikare 27 na bo bari bakatiwe urwo gupfa bashinjwa guhunga urugamba no kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare.

 

Twibutse ko muri Muri 2024, Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gukuraho ihagarikwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ryari rimaze imyaka igera kuri 20, igaragaza ko ari imwe mu ngamba zo guhangana n’ubugambanyi n’ibindi byaha bikomeye, cyane cyane mu nzego z’umutekano.

Icyo cyemezo cyakomeje kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, igaragaza impungenge ku butabera bw’imanza zishobora kuvamo igihano cy’urupfu n’ingaruka zacyo ku burenganzira bwo kubaho.

Nubwo inkiko za gisirikare zikomeje gukatira abasirikare igihano cy’urupfu, kugeza ubu nta makuru yemeza ko abakatiwe muri uru ruhererekane rw’imanza bamaze kwicwa.

Ibi byemezo bikomeje kugaragaza ibibazo bikomeye byugarije igisirikare cya Congo, mu gihe igihugu gikomeje urugamba rwo kugenzura no kugarura umutekano mu burasirazuba bwacyo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *