Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo Itiyo yahindutse ikiraro gohuza Akagari ka Mbandazi n’Akagari Gasagara Itiyo yahindutse ikiraro kibahuza bitewe n’iyangirika ry’umuhanda wangijwe n’amazi ava mu misozi iri muri akagace yafatwaga n’amashyamba amazi akaba menshi.

Abaturage b’Akagari ka Mbandazi n’Akagari ka Gasagara bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kwambuka ahanyura amazi, itiyo yashyizweho ngo ibahe amazi niyo yahindutse ikiraro kibahuza kuko abo muri ako gace basigaye ariyo ibafasha umuhanda,bavuga ko nta modoka ishobora kuhanyura.
Abaturage bo mu tugari twombi bavuga ko itiyo yashyizwe ahantu hari hagoye kwambuka nyuma yabafashije gukemura ikibazo cy’itumanaho n’ingendo hagati y’utwo tugari nubwo ataricyo yashyiriweho , cyane mu bihe by’imvura biba bigoye kuhanyura kubera amazi yaciye umuhanda.
Mbere y’uko uyu muhanda wangirika, abaturage bakoraga ingendo byoroshye hagati y’utwo tugari cyane cyane abo mu midugudu ya Karambo(Mbandazi) na Kamasasa (Gasagara) ihana imbibi nta kibazo bahuraga nacyo cy’imbogamizi zo kwambuka ahanyuraga amazi. Bavuga ko iyo imvura yagwaga, amazi yamanukaga ari make bigatuma kwambuka bitagorana.
Bavuga ko batewe impungenge n’uko abana bajya k’umashuri ndetse n’abarema isoko rya Mbandazi baza haburira ubuzima kubera amazi yaciye umuhanda mo kabiri.
Bati:”Urabona n’inzira y’abana bajya cyangwa bava ku ishuri ndetse n’abakuru barema isoko hari ubwo umuntu yazatwarwa n’amazi pee mudukorere ubuvugizi turebe ko hari icyakorwa kuko baraza bagafotora bakagenda.”

Abaturage basaba ko bakorerwa uyu muhanda kuko babona umuganda utahashobora ndetse ubuhahirane buri kugorana ndetse bagasaba ko ibikorwa remezo byitabwaho, bikabungabungwa kandi bikongerwa aho bikenewe, kugira ngo bikomeze kubafasha mu rugendo rw’iterambere ryabo rya buri munsi


Indorerwamo.com twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bagiye gukora kuri iki kibazo Umuvugizi w’Umujyi Madam Emma Claudine Ntirenganya twagerageje ku muvugisha ntiya twitaba kuri Telefone ndetse n’ubutumwa twamuhaye ntiya busuziza, Mu gihe Abayobozi bagira icyo badutangariza kuri uyu muhanda wangiritse tukazagaruka kuri iyinkuru