Bill Oxley yiyemereye ko ariwe wishe Bob Marley abinyujije mu rukweto

9,112
Twitter 上的Legit.ng | Leading the way:"Meet Bill Oxley, the ex-CIA agent who  claimed to have killed reggae icon @bobmarley https://t.co/9SkxcMdxor  https://t.co/8G0SFIeT63" / Twitter

Umusaza w’imyaka 79 witwa Bill Oxley wahoze ari umukozi w’Urwego rw’ Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yiyemereye ko ari we wishe umucuranzi wari igihanganye mu njyana ra Reggae Bob Marley.

Hashize imyaka 36 Bob Marley ufatwa nk’umwami w’injyana ya reggae yitabye Imana nyuma y’imyaka 4 yari amaze arwaye kanseri.

Umusanza Oxley w’imyaka 79  wahoze  akorera CIA uri mu minsi ye ya nyuma, yavuze ko ari we wamuhitanye.

Oxley bivugwa ko yishe Bob Marley hamwe n’abandi bantu 17 atumwe na Leta Zunze Ubumwe  za Amerika hagati y’umwaka wa 1974 na 1985, mu gihe yakoreraga urwego rushinzwe ubutasi (CIA).

Uyu mukambwe yavuze ko mu myaka 29 yakoereye CIA , yakoreshwaga mu kwica abantu bose babaga babangamiye inyungu z’Amerika.

Yavuze ko atigeze yicuza kwica uyu mugabo wakundwaga n’Isi yose kuko ibyo yakoze, yabikoreraga igihugu cye.

Yagize ati “nakundaga igihugu, nizeraga CIA, sinigeze mbaza impamvu yabyo. Nari nzi ko hagomba kubaho ibitambo kugira ngo ibintu bigende neza.”

Kugira ngo Oxley agere kuri Bob Marley yakoresheje ikarita mpimbano y’itangazamakuru, yigira umunyamakuru ufotora wa The New York Times, arangije amuha impano yari irimo uburozi bwamuteye kanseri.

Yagize ati “namuhaye inkweto za Converse All Star, ubwo yigeraga urukweto rw’i buryo yahise ataka. Byari ibyo. Ubuzima bwe bwari burangiriye aho. Urwara rwe rwahise rujyamo ubumara bwa kanseri.”

Yakomeje kuvugana na Bob Marley mu minsi ye ya nyuma, amuganiriza ku buryo ari kwivuza kugira ngo amenye uko amujijisha apfe aho gukira.

N’ubwo ubuhamya bw’uyu musaza bwafashwe nk’ubuhimbano, ibyo avuga bihura n’ibyaragaragajwe n’umuhanga wo bwongereza muri 2014, wavuze ko cancer idasanzwe y’uruhu ari yo yishe Bob Marley  kandi itatewe n’izuba.

Comments are closed.