Centrafrique: hatangijwe ifaranga rya  cryptocurrency bise Sango

9,213

Perezida wa Centerafrique Faustin Archange Touadéra, abicishije ku mbuga nkoranyambaga, ku cyumweru yatangaje iby’iri faranga rishya ryemewe na leta ryo mu bwoko bwa ‘cryptocurrency’, bise Sango – ururimi ruvugwa na benshi muri iki gihugu. 

Ni nyuma y’uko mu kwa Kane uyu mwaka, inteko ishingamategeko yemeje ikoreshwa rya cryptocurrency muri iki gihugu. 

Touadéra, yagize ati: “Sango bivuga ururimi rw’ifaranga n’ubutunzi. Cryptocurrency ifasha umukene kugenzura ishoramari rye.” 

Inkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mushinga yawugereranyije na “zahabu y’ikoranabuhanga”. 

Yongeyeho ati: “Ubu andi mahitamo kuri cash ni cryptocurrency. Kuri twe, uburyo busanzwe mu by’ubukungu ntabwo bukiri amahitamo yonyine.”

Centrafrique ibaye igihugu cya kabiri ku isi cyemeje cryptocurrency nk’ifaranga ryemewe mu gihugu nyuma ya El Salvador yo muri Amerika yo hagati.  

Hari impungenge za benshi muri iki gihugu mu gihe nka Bitcoin – cryptocurrency ikomeye kurusha izindi – mu kwezi gushize yataye agaciro karenga 20%. 

Haribazwa n’uburyo iri faranga ry’ikoranabuhanga rizagira ingufu muri Centrafrique aho abaturage bagera kuri 90% badafite internet, n’ikibazo cy’amashanyarazi macye. 

Comments are closed.