Dore ubutumwa Pr. P.KAGAME yageneye Musenyeri KAMBANDA uherutse kugirwa karidinari

11,162

Prezida wa Repubulika Paul KAGAME yageneye ubutumwa Musenyeri KAMBANDA Antoine Vatikani iherutse kugira karidinari.

Ku cyumweru gishize taliki ya 25 Ukwakira 2020, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba yatorewe kuba Karidinari (Cardinal).

Ni inkuru yanyuze benshi mu Banyarwanda kuko ari ishema ku gihugu kuba u Rwanda rugize umukaridinari wa mbere mu mateka yarwo.

Nyuma y’imirimo mishya yahawe, kuri uyu munsi ku cyumweru, prezida wa Repubulika y\u Rwanda PAUL KAGAME yageneye ubutumwa bw’ishimwe karidinari KAMBANDA Antoine, mu rwandiko rwe KAGAME Paul yagize ati:”

Karidinali Antoine KAMBANDA, U Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya wahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francisko, wakugize Karidinali.

Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’ u Rwanda. Iri kamba wambitswe, ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Ni Agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku Gihugu. Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ubaye Arkiyepiskopi wa Kigali ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda. Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima, n’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Ibi byose ni ibyo kwishimira. Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko na Kiliziya Gatolika muri rusange. Ugire amahoro y’Imana.

Musenyeri Antoine Kambanda wahawe inkoni ya Gishumba muri Nyakanga 2013, akaba ariwe munyarwanda wa mbere ugizwe Karidinari akaba yimikanywe n’abandi 12 barimo ikenda bari munsi y’imyaka 80 y’ubukuru.

Aba bakardinari bashya 13 batowe bazemezwa kuri iyo mirimo ku tariki  28 z’ukwezi k’Ugushyingo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru gitangaza amakuru ya Vatican.

Musenyeri KAMBANDA ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda Antoine yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali, afite imyaka 61.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale.

Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba.

Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, ku wa 27 Mutarama 2019 aba ari bwo asimbura Arikiyepisikopi Tadeyo Ntihinyurwa wa ugiye mu kiruhuko.

Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Abakirisitu Gatolika mu Rwanda bakomeje kumusabira ngo Imana imwongere imbaraga ziva mu ijuru, akomeze kuzuza neza inshingano yamutoreye.

Comments are closed.