Gasabo:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barahiye kuzatora 100% umukandida Kagame Paul n’Abadepite ba FPR Inkotanyi.

5,165
RPF

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye ku kibuga cya Rugende Park mu gikorwa cyo Kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi  Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’abakandida depite,byabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2024.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu gikorwa cyo Kwamamaza ari benshi cyane.

Umurenge wa Rusororo ugizwe n’utugari umunani aritwo Bisenga, Mbandazi, Nyagahinga, Kabuga I, Kabuga II,Kinyana, Ruhanga na Gasagara bahuriye Rugende.

Abanyamuryango bo mu murenge wa Rusororo barahiye ko bazatora 100% umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame Paul kubera ibyiza yabagejejeho byivugira.

Bwana Rugamba Egide Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Rusororo mu ijambo ry’ikaze yavuze ko ari umwanya wo kwishimira ibyagezweho yagize ati:” Uyu munsi turi mubyishimo byo kwishimira ibyo twagezeho, kandi dufite aho tugana,tugomba kwishimira ibyo twagezeho, dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul”.

Chairman wa FPR Inkotanyi yashimiye Abanyamuryango baje kwamamaza abakandida ba FPR.

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi  Kazayire Venancie yavuze bimwe mubyo Kagame Paul yakoreye abaturarwanda ati:” Ngiye kuvuga umugabo wibigwi byinshi”.

Mu ijambo rye yagarutse kuri bimwe mu bikorwa byakozwe na FPR Inkotanyi mu myaka 30 ishize.
ati:”Yahagaritse Jenoside agarura impunzi zari zarahunze igihugu yongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda,yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya girinka”.

Yakomeje avuga ko umuturage ari kwisonga,ko abaturage begerejwe Ubuyobozi, yashimiye ku kuba abatuye umurenge wa Rusororo baregerejwe amazi ndetse n’ibikorwa remezomo.

Yagize ati:”Ibikorwa bya Kagame birivugira kwivuriza hafi  kuri Mutuel ndetse na Poste de Sante,n’abajyanama bubuzima”.

Madam Kazayire Venancie asoza yongeye ashimira Kagame Paul nyuma y’uko yari yabaye incike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashima ko amaze kwiyubaka.

Akomeza ashimira ibimaze kugerwaho mu ikorana buhanga mu Rwanda
ati:”Kagame yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza  imbere ikoranabuhanga mbese yaduhaye isi mu biganza”.

Madam Kazayire Venancie wagaragaje bimwe mu byo Umukandida Paul Kagame yagejeje ku batuye umurenge wa Rusororo.

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi Bwana NIZEYIMANA Etienne yavuze ko atewe ishema no kuvuga ibigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame Paul kuko birivugira Yagize ati:”
Ibikorwa bye birivugira harimo imihanda, Amashuri kwegereza abaturage amazi aho byageze no mu ikoranabuhanga aho mu kagari ka Mbandazi ubu ikoranabihanga ryageze mu mazi ubasha gukoresha ikarita ukavomo.”.

Mubukungu yavuze ko kera umuceri wahoze ari ifunguro ryo kumunsi mukuru gusa,none ubu akaba ari ifunguro rya buri munsi kubaturarwanda.

Imashini ikoreshwa ho ikarita yo kuvoma”Tap and Fetch”.
NIZEYIMANA Etienne umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yashimiye ibyo Kagame Paul yagejeje kuri Rusororo.
Ikigega cy’amazi giherereye mu mudugudu wa Samuduha mu kagari ka Mbandazi gikwirirakwiza amazi.

Madame Isimbi Hycenthe nawe wagaragaje ibyagezweho yagarutse ku bikorwa biri mu murenge wa Rusororo ati:”Paul Kagame yaciye nyakatsi,bigera aho yubatse imidugudu,mu tugari twa Kinyana na Gasagara,uburezi kuri bose Aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy’ishuri.”

Abaturage bo mu murenge wa Rusororo barahiye ko tariki 15 Nyakanga 2024 yatinze kuko ibyo umukandida wa FPR Inkotanyi yabagejejeho aribyinshi bazamutora 100% ko ntakindi bamwitura ari ukumutora agakomeza kubaha ibyiza.

Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Rusororo.

Amafoto yaranze umunsi















Leave A Reply

Your email address will not be published.