Hatangajwe amabwiriza azakurikizwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje amabwiriza azakurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Agamije gusobanura imigendekere y’ibikorwa byo Kwibuka, insanganyamatsiko ikaba izakomeza kuba “Kwibuka Twiyubaka”.
Mu itangazo yatanze, iyi Minisiteri yasobanuye ko icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7Mata 2023.
Mu turere icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere. Kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.
Abaturage bose barasabwa kuzitabira icyo gikorwa, cyarangira bagasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n’ibindi byiciro”
MINUBUMWE yagaragaje ko ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo.
Ikindi ni uko nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 Mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki ya 7 Mata guhera saa tatu za mu gitondo nk’uko byavuzwe haruguru.
Mu cyumweru cy’icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.
Icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo gisorezwa.
Ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo
MINUBUMWE yanagaragaje ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo. Yavuze ko ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu; ubukwe n’imihango ijyanye na bwo bibujijwe.
Ibindi bibujijwe ni amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo. Ikindi kibujijwe ni umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi.
Imikino y’amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico ritajyanye no Kwibuka birabujijwe.
Ibikorwa mu minsi 100 yo kwibuka
Nk’uko byakomeje bisobanurwa, ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.
Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntikirenza amasaha atatu kandi kigomba gukurikirana kuri ubu buryo: Kumenyesha gahunda ; gufata umunota wo Kwibuka, isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza, ijambo ry’ikaze, ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi umwanya w’ ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bw’Umuryango IBUKA, ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso ndetse n’ ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.
Iyi Minisiteri isobanura ko hagati y’ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Inzego zose zitegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirasabwa kubahiriza iyi gahunda hirindwa gushyiramo ibidateganyijwe.
Ku bijyanye n’ ikiganiro n’igikorwa cyo kwibuka mu nzego yagize iti: “ Guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z’ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy’iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2023”.
Mu mashuri ho ibigo bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba basubiye ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.
Yakomeje igira iti: “Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe.
Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihayimana byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza”.
MINUBUMWE ivuga ko umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wemewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.
Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka; rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima byibura iminsi itanu mbere y’igikorwa, zikagena uburyo urwo rugendo rwakorwa bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mbere y’isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka, nk’uko itangazo rikomeza ribigaragaza.
Amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw hari n’ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa.
MINUBUMWE iti: “Nta muntu n’umwe wemerewe kunyuranya n’aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka”.
Mu rwego rw’isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa gukoresha ibyapa (bill board, “screen”, “teardrops, “pull up banner”) cyangwa agasanduku kabugenewe (branded box), nkuko bigaragara mu birango byatanzwe, bigashyirwa aho abagana urwego bakirirwa (reception) cyangwa ahandi hagaragarira buri wese.
Ibigo by’amashuri n’ibiro by’utugari bizamanika amakarita (Posters) nk’uko bigaragara mu birango byatanzwe byibutsa itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo gufasha uwahungabanye.
Aya makarita azamanikwa ahantu hagera abantu benshi, kandi mu buryo atangirika.
MINUBUMWE yatangaje kandi ko amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse mbere y’aya avanyweho.
(Src:Imvahonshya)
Comments are closed.