Imirambo y’abasirikare 4 bishwe mu ntambara ya Iran yakiriwe mu cyubahiro gikomeye

Ubwanditsi
2 Min Read

Imirambo y’Abasirikare bane ba Amerika bishwe mu bitero bifitanye isano n’intambara ya Iran yagejejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Imirambo y’abasirikare bane ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baguye mu bitero bifitanye isano n’intambara ikomeje hagati ya Amerika na Iran yagejejwe ku butaka bwa Amerika, aho yakiriwe mu muhango wa gisirikare wabereye ku kigo cya gisirikare cya Dover Air Force Base muri Leta ya Delaware.

Uyu muhango uzwi nka Dignified Transfer witabiriwe na Perezida Donald Trump, Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, abayobozi bakuru mu gisirikare ndetse n’imiryango y’abaguye ku rugamba. Imirambo y’abasirikare yari itwikiriwe amabendera ya Amerika mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo.

Imirambo yakiriwe mu cyubahiro cyinshi

Abasirikare bagaruwe mu gihugu ni Lt. Tyler James Feehan, Pvt. Isabella Gonzales, Sgt. Angel S. Rampersad na Sgt. Michael Emmanuel Swinton. Batatu muri bo bishwe n’igitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Jordania, mu gihe Sgt. Swinton yapfiriye muri Iraq ubwo yari mu gikorwa cyo gukuraho ibisasu n’ibindi bikoresho by’intambara bishobora guteza impanuka.

Ibi biza mu gihe intambara hagati ya Amerika na Iran ikomeje gufata indi ntera. Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2026, nibura abasirikare 18 ba Amerika bamaze kuyigwamo, mu gihe abarenga 400 bakomerekeyemo.

Perzida Trump n’abandi bayobozi bakiriye imirambo y’abasirikare

Perezida Trump yavuze ko kwakira imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba ari imwe mu nshingano zikomeye kandi zibabaza Perezida wa Amerika. Yashimye ubutwari bwabo, avuga ko baharaniye umutekano w’igihugu cyabo n’inyungu za Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Mu gihe Amerika ikomeje ibikorwa bya gisirikare byo guhangana na Iran n’imitwe iyishyigikiye, Tehran na yo yakomeje gutangaza ko izakomeza kwihimura ku bitero byibasira inyungu zayo. Ibi bikomeje gutera impungenge amahanga kubera ubwoba bw’uko iyi ntambara ishobora kurushaho gukwira mu karere no kugira ingaruka ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku biciro bya peteroli.

Abasesenguzi bavuga ko kongera kwakira imirambo y’abasirikare bishwe ku rugamba bishobora gukomeza kuzamura impaka muri Amerika ku bijyanye n’akamaro n’ingaruka z’iyi ntambara, cyane cyane mu gihe amafaranga amaze kuyigwaho akomeje kwiyongera kandi umubare w’abahitanwa na yo ugakomeza kuzamuka.

Share This Article