Nyanza: Utarishyura mutuelle cyangwa umusanzu wo kugura imodoka ya Gitifu ntahabwa service

Ubwanditsi
4 Min Read

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bavuga ko hari serivisi zimwe na zimwe badahabwa bazira kuba batarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ibintu bavuga ko bibashyira mu bibazo mu gihe baba bakeneye ibyangombwa cyangwa izindi serivisi z’ubuyobozi.

Aba baturage bavuga ko ikibazo kitagarukira gusa ku Murenge wa Busasamana, ahubwo ko no mu yindi mirenge igize Akarere ka Nyanza hari abaturage bavuga ko bahura n’imbogamizi nk’izo. Bamwe bavuga ko n’iyo hari serivise bakenera ku rwego rw’Akarere, badashobora kuzihabwa mu gihe batarishyura mutuelle na Ejo Heza.

Uwitwa Nzabonimpa yagize ati:”Jyewe ndacyafite ikibazo cyo kuba nsabwa amafaranga menshi ya mutuelle, mu gihe kitarakemuka nta service nshobora guhabwa n’urwego urwo arirwo rwose rwa Leta hano mu Karere kacu, yewe no ku Karere mperutse kujyayo ngarukira kuri reception, nabaye nkihagera bambaza icyemeza ko nishyuye mutuelle, nkibuze bambwira ko bidashoboka ko mbona servise nshaka“

Si uyu gusa winubira kudahabwa service akeneye kubera ubwisungane mu kwivuza, uyu nawe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ntabwo ari mutuelle gusa, n’iyo utishyuye Ejo Heza ntacyo wakorerwa n’ubwo bwose kiba kiri mu burenganzira bwawe, ibi biratudindiza rwose, mujye mutuvuganira”

Imodoka ya Gitifu yararikoroje

Ntuhabwa serivise utaratanga umusanzu wo kugura imodoka y’Umurenge

Mu gihe abaturage bavuga ko baremerewe no kwimwa serivisi bafitiye uburenganzira kubera mutuelle na Ejo Heza, abaturage bo mu Murenge wa Busasamana bo bavuga ko ikirenze kuri ibyo ari uko bategetswe gutanga umusanzu wo kugura imodoka y’Umurenge, umwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Nyanza ati:”Nta serivise ushobora guhabwa mu kagari ako ariko kose ko mu murenge wa Busasamana utaratanga umusanzu wo kugura imodoka y’Umurenge, na hano turi gukorera batwohereza za DASSO zikaza kuyatwaka, kandi nawe irebere ubukene buri hano mu Karere, turi ku munsi w’isoko ariko kuva mu gitondo nta noti ya bitanu ndinjiza, barangiza ngo njye kugurira imodoka Gitifu, twarashize wa mugabo we”

Icyakora, ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana burahakana ayo makuru, bukavuga ko umusanzu w’imodoka y’Umurenge wakuweho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bwana BIZIMANA Egide, yabwiye “Indorerwamo” ati:”Umusanzu w’imodoka y’umurenge twawukuyeho rwose, nta muturage uyakwa” N’ubwo we abivuga atyo, abaturage bakorera ubucuruzi mu mujyi bavuga ko ayo mafaranga agitangwa.

Ibiro by’umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza

Ku kibazo kijyanye no kwimwa serivisi kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza, Yagize ati: “Ibyo ntabwo ari byo, barabeshya, abo ni abashaka kwigomeka gusa, ubu serivisi 90% zitangirwa ku irembo, twe icyo dukora turapruva gusa, kandi abaturage bazihabwa nta vangura tutitaye kuwishyuye mutuelle, Ejo Heza. Icyakora niba hari serivisi nke cyane, abaturage bavuga ko bazimwe, turasaba ko bazitugaragariza. Kandi nindamuka menye umukozi wimye umuturage serivisi kubera icyo kibazo, twamuhana kuko bitemewe“

Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gutanga amakuru yihariye igihe bumva hari aho barenganyijwe kugira ngo ubuyobozi bubashe gukurikirana ikibazo.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko nta muturage ukwiye kwimwa serivisi, abaturage bamwe bakomeje kugaragaza ko hakiri ikibazo cy’imyumvire cyangwa imyitwarire ya bamwe mu batanga serivisi ku nzego z’ibanze, bagasaba ko habaho igenzura ryimbitse kugira ngo abaturage bose bahabwe serivisi kimwe kandi mu mucyo.

Iki kibazo kije gikurikira ubutumwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gutanga mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi, aho yanenze abayobozi n’abikorera badatanga serivise nziza, yagarutse ku kamaro ko gutanga serivisi nziza ku baturage no kurwanya imikorere yose ishobora gutuma abaturage bahura n’akarengane.

Abasesenguzi bavuga ko serivisi zihabwa abaturage ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza, bityo ko ari ngombwa ko ibirego nk’ibi bikorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, hanakosorwe ibitagenda neza aho byaba biboneka.

Mu gihe ubuyobozi bwemeza ko abaturage badakwiye kwimwa serivisi kubera kutishyura Mituweli, abaturage bo basaba ko ayo mabwiriza yashyirwa mu bikorwa ku nzego zose kugira ngo hatagira uvutswa uburenganzira bwe bwo guhabwa serivisi za Leta.

Ubushakashatsi bwa RGB bwa Citizen Report Card (CRC 2025) bugaragaza ko imwe mu mbogamizi abaturage bagaragaza mu nzego z’ibanze harimo:

  • Gusiragiza abasaba serivisi;
  • Kutabonekera ku gihe kw’abatanga serivisi;
  • Akarengane;
  • Kubwira nabi abaturage bashaka serivisi.

Bityo rero, niba umuturage yimwa serivisi iteganywa n’amategeko kubera ko atarishyura Mituweli cyangwa EjoHeza, ibyo bishobora gufatwa nk’ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi kandi RGB cyangwa izindi nzego zibishinzwe zishobora kugikurikirana.

Share This Article