Kyrgystan: Prezida Sooronbay wa Jeenbekov yeguyeNyuma yo kotswa igitutu n’abaturage batamwifuzaga.
Perezida wa Kyrgyzstan, Sooronbay Jeenbekov kuri uyu wa Kane yatangaje ko yeguye kugira ngo imyigaragambyo yakurikiye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ihagarare.
Imyigaragambyo yari imaze iminsi iba muri kiriya gihugu, yakurikiye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 04 Ukwakira 2020 bivugwa ko yabayemo uburiganya.
Perezida Sooronbay Jeenbekov wa kiriya gihugu yavuze ko atifuza gusubiza hasi kiriya gihugu kubera imyigaragambyo iri kubera mu kiriya gihugu yanakomerekeyemo abaturage. Yagize ati “ Nafashe umwanzuro wo kwegura.”
Abaturage barenga 1 200 barakomeretse mu gihe uwaguyemo ari umwe waguye mu mirwano yahuzaga abigaragambyaga n’abapolisi.
Perezida Jeenbekov yavuze ko ubu hari ikibazo cy’abigaragambya ndetse n’inzego z’umutekano, avuga ko Inzego za gisirikare n’izishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bategetswe gukoresha intwaro zabo mu kurinda abaturage.
iyi myigaragambyo kandi yari irimo abashyigikiye Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Sadyr Japarov wariho arangiza igihano cy’igifungo.
Perezida Jeenbekov ku yari yasubije Japarov ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ngo arebe ko imyigaragambyo yahagarara ariko Japarov n’abamushyigikiye bakomeje gusaba Perezida kwegura.
Perezida Jeenbekov weguye, yasabye Japarov n’abandi banyapolitiki guhagarika abari kwigaragambiriza mu murwa mukuru wa kiriya gihugu kugira ngo abaturage basubire mu buzima busanzwe.
(Src:Umuseke)
Comments are closed.