RD Congo: Urukiko rwahaye ishingiro umugambi wa Perezida wo guhindura itegeko shinga

Ubwanditsi
2 Min Read

Urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegekonshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwaraye rwemeje itegeko ryanditse amateka risobanura uko bigenda kugira ngo habeho kamarampaka zo ku rwego rw’igihugu, rwemeza ko ryemewe n’itegekonshinga kandi ko perezida ashobora kurishyiraho umukono.

Ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, abacamanza barindwi bashyize umukono kuri icyo cyemezo, kizatangazwa mu igazeti ya leta.

Urukiko rwanakoreye ubugororangingo byinshi mu biri muri iyo nyandiko igizwe n’ingingo 45 kugira ngo bihuze (bijyane) kandi bisobanuke.

Perezida wa DRC Félix Tshisekedi yagejeje ubusabe kuri urwo rukiko ku itariki ya 26 Kamena (6) uyu mwaka, nyuma yuko iryo tegeko ryari ryamaze kurangiza kunyura mu nteko ishingamategeko ku itariki ya 15 Kamena uyu mwaka.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iyo ngamba, bavuga ko bishobora gucira inzira impinduka ku itegekonshinga bigatuma Perezida Tshisekedi ashaka manda ya gatatu, igihe manda ye ya kabiri izaba irangiye mu mwaka wa 2028.

Urugaga rwitwa “Coalition Article 64” – ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryamagana amavugurura ku itegekonshinga – rwavuze ko rwahagaritse imyigaragambyo yo ku rwego rw’igihugu yari iteganyijwe kuba ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa Nyakanga (7), ariko rwasezeranyije guhangana n’igerageza iryo ari ryo ryose ry’urugaga ruri ku butegetsi ryo gukoresha kamarampaka muri iki gihe igihugu gihanganye n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba.

Urwo rugaga rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwari rwashishikarije urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegekonshinga kudatera indi ntambwe kuri iryo tegeko ryo ku wa kabiri, rushimangira ko ibiganiro byo kurangiza umwuka mubi muri politike n’intambara imaze imyaka mu burasirazuba bw’igihugu ari byo bigomba gushyirwa imbere.

Share This Article