Mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Rubona akagari ka Mabare muri mu rwunge rw’amashuri rwa Mabare (GS Mabare) Umuyobozi w’ikigo yandikiye uyu mwarimu ibaruwa amubaza ishingano bigera aho amubuza isaha yemerewe yo konsa, ni ibaruwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga none 11 Ugushyingo 2026.

Madam
Impamvu: Kubazwa inshingano
Madamu ,…
Nkwandikiye nkubaza impamvu udakurikira amasomo twateguriye na Leta kugirango tuzamure ubumenyi mu myigishirize ariko wowe ukaba utiga kuko bigaragara ko kuva kuwa 07/10/2026 kugera uyu munsi utarava off-track
Nkwandikiye rero nkumenyesha ko isaha zose ufite free time ndetse na ya saha ya sakumi (16:00) wajyaga utaha ugiye konsa usabwe kujya uza hano muri biro bya DOD ukiga kugeza ugiye on-track uzajya ava ku kazi saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Iyi gahunda igamije kugufasha kubona umunya uhagije wo kwiga, kwitegura neza no gukurikirana amasomo yawe kugira ngo uzabashe kugera ku ntego y’aya masomo.
Turizera ko uzabyumva neza kandi ukubahiriza ayo masaha yayuzwe haruguru, mu rwego rwo guhuza neza inshingano z’akazi n’iz’amasomo.
Gira akazi keza
Bikorewe i Mabare.
Umuyobozi wa GS MABARE
MUGOREWASE Beatrice
Iyi baruwa ntabwo yavuzweho rumwe kuko ubwo Umunyamakuru OSwald Oswakim wa TV10 yandikaga kuri X yahoze yitwa Twitter yagize ati:English Proficiency itumye umuyobozi w’ishuri akandagira uburenganzira bwo konka uruhinja rwari rufite.”
Akomeza agira ati Rwamagana niyirukane uyu muyobozi niko ububona?
Akarere ka Rwamagana kaje gusubiza kagira kati:” Mwaramutse neza ! Iki kibazo cyakurikiranwe, umuyobozi agirwa inama ndetse n’umukozi asubizwa uburenganzirabwe. Murakoze.”
MURWANASHYAKA Evariste umuyobozi wa CLADHO ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubwabana nawe yagize ati:” Abayobozi b’ibigo bajye bubahiriza uburenganzira bwa muntu, niba batanabuzi bajye bajya kwiga.”
Indorerwamo.com twashatse kumenya icyo uyu muyobozi wa GS MABARE abivuga Inshuro zose twamuhamagaye ntibyadukundiye n’ubutumwa bwa Whatsapp twamuhaye ntiyabusubiza
Ese amategeko ateganya iki ku kiruhuko cyo konsa?
ITEGEKO N° 049/2024 RYO KU WA 04/06/2024 RIHINDURA ITEGEKO N° 003/2016 RYO KU WA 30/03/2016 RISHYIRAHO RIKANAGENA IMITUNGANYIRIZE Y’UBWISHINGIZI BW’IBIGENERWA UMUGORE URI MU KIRUHUKO CYO KUBYARA
Ingingo ya 59: Igihe cyo konsa Mu gihe cy’amezi cumi n’abiri (12) uhereye igihe umukozi w’igitsina gore wabyaye yasubiriye ku kazi, umubyeyi afite uburenganzira ku kiruhuko cyo konsa
cy’isaha imwe (1) ku munsi. Ikiruhuko cyo konsa umukozi w’igitsina gore yemererwa n’amategeko gikurwa ku masaha y’akazi kandi agomba kugihemberwa.