Ngoma: Yishe indaya yaketseho kumwiba ibihumbi 340 Frw, yijyana kuri Polisi

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yakubise bikomeye umugore wakoraga umwuga w’uburaya kugeza ubwo ashizemo umwuka arapfa, nyuma yo kumukekaho kumwiba ibihumbi 342 Frw, ahita anishyikiriza Polisi kugira ngo imufunge.

Ngoma district tops 2024–2025 performance rankings, setting standard for local development

Ibi byamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho byabereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Buriba mu Murenge wa Rukira wo mu Karere ka Ngoma.

Umwe mu baturage yabwiye Itangazamakuru  ko uwo mugabo yagiye kureba uwo mugore ngo basambane afite ayo mafaranga mu ipantalo.

Ubwo yasohokaga agiye ku bwiherero ngo yaragarutse abura amafaranga ye bituma atangira kumukubita kugeza ahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yabwiye Itangazamakuru ko umugore wakoraga akazi k’uburaya, yari asanzwe acumbitse mu nzu z’uyu mugabo bigakekwa ko yamwibye ayo mafaranga ubwo bari kumwe.

Ati :“ Uwo mugabo wamwishe yatubwiye ko bari mu cyumba, asohoka hanze gato agarutse asanga hari amafaranga ye abuze agera ku bihumbi 342 Frw. Ubwo rero yahise abishinja uwo mugore, undi arahakana, yatangiye kumukubita aramuzahaza kugera ubwo apfuye. Akimara gupfa uwo mugabo yijyanye kuri Polisi ababwira ko yishe umuntu.’’

Gitifu Buhiga yakomeje avuga ko ubuyobozi hamwe n’inzego z’umutekano bagiye iwe koko basanga uwo mugore yapfuye, yavuze ko bahise batangira iperereza, banaganiriza abaturage bo muri uyu Mudugudu bababuza kwihanira kuko ari ibintu bibi bisiga umuryango mu bibazo.

Ati :“ N’ubu turasaba abaturage kwirinda kwihanira, nubwo umuntu yakwiba ayo mafaranga ibihumbi 342 Frw, ntabwo ukwiriye gufata icyemezo cyo kumukubita kugeza apfuye, ntabwo ari byo. Ubuyobozi burahari ngo bubafashe, ugize ikibazo wese ajye abugana aho kwihanira.’’

Uyu mugore wari ufite imyaka 39 yasize abana babiri mu gihe uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe iperereza rigikomeje.

Src:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *