Amnesty International iratabariza Godbless Lema wahungiye muri Kenya

3,587

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa  muntu, Amnesty International, urasaba Leta ya Kenya kudaha  Reta ya Tanzaniya Godbless Lema,  umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya wahunze igihugu cye atinya gukurikiranwa.

Umukozi wa Amnesty International muri Kenya, Demas Kiprono, avuga ko Kenya ikwiye guha ubuhungiro uwo munyapolitike wanabaye umudepite muri Tanzaniya.

Godbless Lema, wahoze ari umudepite wo mu ishyaka Chadema, yahungiye muri Kenya nyuma yo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu, gusa yafashwe na polisi ya Kenya ku cyumweru arafugwa, azira kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hashize hafi icyumweru perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli arahiriye kuyobora manda ya kabiri, gusa abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo barava mu gihugu kubera ubwoba nkuko Ijwi ry’Amerika ribivuga.

Amnesty yashinje Leta ya Tanzaniya ibikorwa byo guhohotera abantu mu bihe byo kwiyamamaza, ivuga kandi ko amatora yabaye yabogamiye ku ishyaka riri ku butegetsi CCM.

Ku munsi wejo kandi, Lazaro Nyalundu, utavuga rumwe n’ubutegetsi, wanabaye Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo kandi wanabaye umukandida ku mwanya wa perezida, yabujijwe gusohoka igihugu kubwo kuterekana ibyangombwa byuzuye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.