Igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri 2026-2027 kiratangiye .
Ababyeyi bafite abana bagiye mu cyiciro kisumbuyeho cy’amashuri baracicikana, bahamagara, babazanya amakuru ku bigo, kugira ngo bamenye ishuri ribereye umwana wabo, bakurikije ubushobozi bwabo, ndetse n’ireme ry’uburezi bakeneye.
Abandi nabo barashaka kwimura abana ku bigo bigagaho kuko umusaruro w’umwaka ushize utabanyuze, bakaba bashaka kugeragereza ahandi.
Hari n’abahawe amashuri nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta, ntibanyurwa, none ubu na bo barashakisha nk’abandi bose.
Amakuru y’ibanze ababyeyi bakenera ku kigo, ntibirirwa bayabaza kuri telefoni, ahubwo babaza uwabaha urupapuro rwanditseho ibikenerwa ku ishuri bashaka.
Mu ntangiriro, uru rupapuro rwabaga rutangira ruti “Babyeyi dufatanyije kurera…murasabwa kohereza umwana ku ishuri yitwaje ibi n’ibi…umwana uzaza atabyitwaje….”

Kubera iyi mvugo yasakaye, byageze aho uru rupapuro baruha akabyiniriro ka “Babyeyi”.
Ni yo mpamvu usanga umubyeyi abaza kuri whatsap ati “Nta wandusha ‘Babyeyi’ yo ku kigo runaka na runaka?
Impinduka muri babyeyi
Muri Nzeri 2022, Minisiteri y’Uburezi yakoze igikorwa gikomeye cyo gushyiraho amafaranga y’ishuri angana ku bigo bya Leta, ku buryo nta munyeshuri wagombaga gusabwa arenga Frw 85,000.
Ndetse bari bemerewe ko ikigo cyashaka kugira icyo cyongeraho cyabisaba, bikemezwa n’inama y’ababyeyi, ariko ntibarenze Frw 7000.
Ikigo gitanga Matela nacyo cyemererwaga kwaka abanyeshuri Frw 9000 yo kuzibungabunga, buri myaka itatu.


Iki cyemezo cyo gushyiraho amafaranga angana, cyafashwe bitewe n’uko ibigo byari bimaze gukabiriza gutuma abanyeshuri ibintu byinshi, harimo n’ibidafite aho bihuriye n’imyigire yabo.
Urugero: Umusanzu wo kugura imodoka, umusanzu wo kubaka igipangu, amafaranga yo kwishyura umuzamu, amafaranga yo kugura umuhini w’isuka, inkunga y’abakene n’ibindi byiyongeraga ku mafaranga y’ishuri bikongerera ababyeyi umutwaro.
Icyakora ibigo ubu byabonye uburyo bwiza bwo kwaka amafaranga bikayita utundi tuzina twiza, ariko bitayise amafaranga y’ishuri, maze ubuzima bugakomeza.
Ni kuri ubwo buryo nk’Ishuri Ecole des Sciences St. Louis de Montfort ryashyizeho amafaranga, maze rikayita Agaseke K”Ababyeyi.
Ku bigo byigenga: Leta ‘ntibyivangamo’ Ni ubwumvikane bw’umuguzi n’ugurisha
Ku bigo byigenga, ikijyanye no kugena amafaranga y’ishuri, Minisiteri y’uburezi, kenshi yagiye ivuga ko idashobora kubyivangamo, ko umubyeyi agomba kureba niba afite ubushobozi bw’ishuri ashaka kujyanamo umwana.
Aha, ngo aramutse abonye atabishobora, yajyana umwana mu mashuri ya Leta, aho kwiga byitwa ”Ubuntu”.
Ni yo mpamvu, ibigo byigenga bizamura amafaranga y’ishuri uko ibiciro ku isoko bihindutse.
Aha kandi, mu gihe ibiciro bya serivise muri Leta usanga bisa n’ibyegeranye, mu mashuri yigenga ho habamo ubusumbane budashingiye byanze bikunze ku ireme ry’uburezi, ahubwo bushingiye ku rwego nyir’ikigo ashaka gushyiraho ishuri rye, mu rwego rw’imari.
Ni yo mpamvu, usanga nk’amafaranga yo kwiyandikisha ari Rwf 5000 muri rusange, ariko bamwe bakazamura, bagashyira kuri Rwf 10,000 cyangwa Rwf 20,000.
Ishuri Glory Academy rifitwe n’umushoramari wa ULK, ryo ryazamuye urukiramende, maze kwiyandikisha ribishyira ku Mafaranga Rwf 40,000.
Kuri aya mafaranga yo kwiyandikisha, ibigo bimwe na bimwe binayasaba buri munyeshuri utangiye umwaka mushya, atari ukuvuga ngo bireba abashya gusa.
Aya mashuri kandi ajya anategura ko abana bazatsindwa, maze agaca ababyeyi amafaranga yo kubigisha nyuma y’amasomo asanzwe.
Ni na yo mpamvu Imena School y’i Jabana, ku Mafaranga y’ishuri yongeraho Frw 30,000 ku gihembwe yo kwigisha abana nyuma y’amasomo, icyo bita coaching.
Ubusanzwe, coaching ntiyemewe, ariko iri shuri rya Jabana, ribikora ku bana bo mu gice cya kabiri cy’Abanza, icyo bita upper Primary.
Hari amashuri amwe n’amwe avugwaho gufata umwanya munini yigisha abana ibizamini byatambutse, kurusha kubigisha progaramu iba yatanzwe na Leta, bagamije kugira ngo bazatsinde cyane ibizamini bya Leta.
Ibyo na byo, ni imari igurishwa……kuvuga ko ikigo “gitsindisha abana benshi mu Kizamini” bituma ababyeyi bagana icyo kigo, ariko mu by’ukuri, ubumenyi abana bahava bafite, ni ikibazo.






Src:KigaliToday