India: Ababyeyi bazengerejwe n’ideni ry’ubukode bica abana babo, nabo bariyahura

2,405

Hari umuryango bivugwa ko wiyahuye nyuma yo kwica abana babo batatu bikaba bikekwa ko babikoze kubera ideni ry’ubukode ryari rimaze igihe ryarabazengereje.

Mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace ka Sadashinvanagar haravugwa inkuru y’umuryango aho umugabo n’umugore bahisemo kwiyahura nyuma yo kwica abana babo batatu, bikavugwa ko babitewe n’ideni ry’ubukode ngo ryari ryarabazengereje.

Ikinyamakuru Ohmagnews.com kivuga ko uno muryango wari umaze igihe warazengerejwe n’ideni ry’ubukode kandi ko nyir’inzu yari amaze igihe abahoza ku nkeke abasaba ko bamwishyura bitaba ibyo bakamuvira mu nzu.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuzengerezwa, uwo muryango wahisemo gushira iherezo ku buzima bwabo bahereye ku rubyaro rwabo rw’abana batatu, umukuru afite imyaka 14, umukurikira 11 naho umuto muri bose afite imyaka 9.

Umugabo wo muri urwo rugo witwaga Gharib Sab w’imyaka 46 n’umugore we Sumaiya, w’imyaka 33 ngo babonye barembejwe n’uburyo nyir’inzu abishyuza buri kanya kandi babona ko ntaho bazakura ayo mafaranga, biyemeza kuzimya umuryango wose ngo baruhuke.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abo babyeyi ari bo biyiciye abana, ariko zikagaruka ku ruhare rwa nyir’inzu bakodeshaga ndetse n’abaturanyi b’uwo muryango kuba baragize uruhare mu gutuma uwo muryango uzima, nk’uko uwo mugabo yabisobanuye mu ibaruwa yasize yanditse na videwo isobanura ikimuteye gukora ibyo yakoze.

Abinyujije muri iyo baruwa ndetse na videwo, Gharib Sab, yasobanuye ko akomoka mu gace k’icyaro, ko yabeshwagaho no gucuruza imigati ya sanduwici (sandwichs kebab). Ko igihe cyose yabayeho mu bukene, ko hari abantu batandukanye yagiye aguza amafarnga harimo na nyir’inzu yakodeshaga, none akaba yarafashe akamenyero ko kujya amuhoza ku nkeke we n’abagize umuryango we.

Muri iyo baruwa kandi, Gharib Sab, yasabye Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu mu Buhinde, G. Parameshwara, n’abashinzwe iperereza ko bazakurikirana, bakanahana abamuteye gufata icyo cyemezo gikomeye cyo kuzimya umuryango we.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cy’u Buhinde, na we ngo yagize icyo avuga kuri icyo kibazo, avuga ko biteye agahinda kumva ibyabaye kuri uwo muryango wazimye wose, yiyemeza ko azakora ibishoboka byose, ku buryo hakorwa iperereza ryimbitse.

Comments are closed.