Nyuma y’imyaka 4 abanyamakuru ba Iwacu TV bari bamaze bafunze basabiwe gufungwa imyaka 22

10,018

Hashize imyaka hafi ine abanyamakuru bakorerega umuyoboro wa Youtube witwa Iwacu TV bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 urubanza rwabo rwakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge, biregura ku byaha bakurikiranweho.

Ubwo umucamanza yahaga ijambo uhagarariye Ubushinjacyaha yahise avuga ko aba banyamakuru ubwo uwitwa Robert Mutuyimana yari arangije kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda yahise afungura umuyoboro wa Youtube hanyuma aha bagenzi be bafunganwe akazi ari bo Niyonsenga Shadrack na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu mikorere y’aba banyamakuru hakoreshwaga imitwe y’inkuru ikura imitima nubwo rimwe na rimwe ibyo batangazaga babaga babikuye ku bindi bitangazamakuru ariko bo bagashyiramo amakabyankuru.

Ubushinjacyaha kandi bwifashishije zimwe mu ngero z’imitwe y’inkuru yakunze gukoreshwa kuri iwacu TV ziri mu mujyo wo gukura abantu imitima kandi zuzuyemo amakabyankuru.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo aba banyamakuru uko ari batatu bakoraga byasaga n’aho bagamije kugaragaza ko ibintu byacitse.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ibyo batangazaga byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku baturage nk’aho uwari kumva ko Nyabimata yafashwe nk’uko hari imwe mu nkuru banyujije kuri uyu muyoboro yabivugaga, yari guhita yihutira gutafa utwe agahunga igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwashimangiye ko uburyo aba banyamakuru bakoragamo inkuru hari n’aho bahuzaga amashusho atajyanye kandi ko ibyo bakoraga byose byabaga bigamije gusenya aho kubaka.

Bwakomeje busaba ko ibyaha aba banyamakuru bakurikiranweho babihamywa n’urukiko mu bushishozi bwarwo rukabahanisha gufungwa imyaka 22 n’amezi atanu.

Umucamanza ahaye umwanya abaregwa ngo bisobanure ku byaha bakurikiranyweho Mutuyimana ugaragazwa nk’uwatanze akazi kuri bagenzi be yagaragarije urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha bubarega bitabayeho ngo kuko ntaho bugaragaza ko u Rwanda rwanzwe n’ibihugu by’amahanga kubera ibyo batangaje mu nkuru zabo cyangwa se ngo habe imvururu muri rubanda.

Mutuyimana kandi yavuze ko kuba bashinjwa gukoresha amafoto n’amashusho atajyanye ibyo byari bikwiye kuregerwa na ba nyiri amafoto niba koko bitarabashimishije aho kuba icyaha bakurkiranwaho mu rukiko.

Uyu munyamakuru yavuze ko inkuru bakoraga koko hari izo bakuraga ku bindi bitangazamakuru ariko ko babikoraga mu buryo bw’akazi kandi bagendeye ku mahame agenga itangazamakuru.

Ibirebana no gukora umutwe w’inkuru ubushinjacyaha bwise ukura umutima, yavuze ko atari byo ahubwo ko bakoraga umutwe w’inkuru ikurura abasomyi kugira ngo igere ku bantu benshi kandi ko ikibazo Ubushinjacyaha bwagize ari uko butigeze bwinjira mu nkuru zabo nyirizina ngo bwumve ibirimo.

Abaregwa kimwe n’ababunganira basabye Urukiko kuzabagira abere kubera ko bamaze igihe kinini bafungiye ubusa. Basabye ko urukiko rwazicara rukumva inkuru zabo zose rukazaziheraho rumenya ukuri.

Basabye no kuzasubizwa ibikoresho byabo by’akazi byafatiriwe.

Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa 15 Nzeri 2022.

Comments are closed.