Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagore binjije amavuta ya mukorogo n’ibitenge kuri magendu

5,671

Abagore babiri batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, barimo umwe wafatanywe amacupa 453 y’amavuta yangize uruhu azwi nka mukorogo ndetse n’undi wafatanywe magendu y’ibitenge 31.

Aba bagora bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama,

Abafashwe ni Uwamahoro Diane ufite imyaka 39 y’amavuko wafatanywe   amacupa 453 ya mukorogo na Mporwiki Clémence w’imyaka 44 wafatanywe magendu y’ibitenge 31 mu gihe andi macupa 360 yasanzwe aho yari yasizwe mu isoko na ba nyirayo, mu mudugudu w’Ubucuruzi, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafatiwe mu isoko rya Gisenyi hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Umuturage yatanze amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ko Uwamahoro acuruza amavuta yangiza uruhu ndetse na mugenzi we bakunze kuba bari kumwe witwa Mporwiki na we acuruza magendu y’ibitenge.”

Akomeza agira ati “Mu bikorwa byakozwe byo kubasaka, abapolisi babasanganye amacupa 453 ya mukorogo n’ibitenge 31 bya magendu, ndetse hafi y’aho bacururiza hafatirwa andi macupa 360 y’amavuta yangiza uruhu byagaragaye ko ba nyirayo batari bakiri hafi aho, nayo yahise afatwa, haracyarimo gushakishwa abayahasize.”

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.

CIP Rukundo yibukije abacuruza magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe ko bakwiye kubizinukwa burundu kuko bifatwa bakabihomberamo ndetse nabo bagafungwa.

Yashimiye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati ya Polisi n’abaturage badahwema gutangira amakuru ku gihe bigatuma abanyabyaha bafatwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Comments are closed.