Trump yatangaje ko ibiganiro bishya na Iran bitangira kuri uyu wa Mbere nyuma yo guhagarika ibitero yari yateguye

Ubwanditsi
2 Min Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro bishya hagati ya Amerika na Iran bitangira kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko ahagaritse igitero gikomeye yari yateguye kugaba kuri icyo gihugu.

Trump yavuze ko yafashe icyemezo cyo guha inzira ibiganiro bya dipolomasi nyuma y’ubusabe bwaturutse ku bihugu byo mu Karere k’Ikigobe cya Persian Gulf ndetse n’ibimenyetso byerekana ko impande zombi zishobora kugera ku bwumvikane.

Yavuze ko yizeye ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati ya Washington na Tehran, cyane cyane ku bibazo birebana na gahunda ya Iran y’ibya kirimbuzi ndetse n’umutekano wo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Trump yasobanuye ko igitero cyari giteganyijwe cyari kuba kimwe mu bikomeye Amerika yari kuba ikoze mu myaka ya vuba ishize, ariko ko yahisemo kugisubika kugira ngo harebwe niba inzira y’ibiganiro yatanga igisubizo kirambye.

Nubwo yatangaje itangira ry’ibiganiro, Trump ntiyatangaje aho bizabera cyangwa abazabihagararira ku mpande zombi. Gusa yavuze ko “igihe kigeze ngo harebwe niba amahoro ashoboka”, ashimangira ko Amerika izakomeza gukurikirana imyitwarire ya Iran.

Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo ntibaratangaza byinshi ku byerekeye ibi biganiro bishya, nubwo mu minsi ishize bagiye bagaragaza ko bashyigikiye ibiganiro bishobora kugabanya umwuka mubi umaze amezi menshi hagati y’ibihugu byombi.

Iri tangazo rije mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran wakomeje kuzamuka mu mezi ashize, ibintu byagize ingaruka ku mutekano wo mu Karere ndetse no ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ubunyura mu nzira ya Strait of Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa Mbere biramutse bitanze icyizere, bishobora gufungura umuryango w’amasezerano mashya hagati ya Amerika na Iran ndetse bikagabanya impungenge z’uko hashobora kubaho indi ntambara ikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Share This Article