Nyamasheke:  Umugore arashakishwa nyuma yo gutera umugabo we icyuma

1,002

Nyirabutoragurwa Rachel w’imyaka 38 arashakishwa n’Inzego z’umutekano zimukurikiranyeho gutera icyuma umugabo we witwa Ntawugayimana Jacques w’imyaka 43, akamukomeretsa bikomeye ibitugu byombi n’akaboko.

Uyu mubyeyi akekwaho kuba yatereye icyuma umugabo we mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa  Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024.

Bivugwa ko byaturutse ku makimbirane bamaranye igihe, aho uyu mugabo ashinja umugore we kumuhohotera no kumuca inyuma kubera ubusinzi bukabije.

Umukuru w’Umudugudu wa Mubuga Uhoraningoga Simon, yavuze ko amakimbirane yabo yabanje kuba bucece, atangira kugaragara cyane umwaka ushize batangiye kugana ubuyobozi.

Ati: “Mu by’ukuri twe nk’ubuyobozi tutabiciye iruhande, uyu mugore tubona ari we uhohotera umugabo bikabije kuko ibyo umugabo amushinja by’ubusinzi bukabije n’ubunebwe natwe tubibona. Hari igihe umugore azindukira mu kabari agacyurwa n’igicuku, agataha akinguza umugabo n’abana babo 5 hakaba n’igihe umugore araye iyo, akaza mugitondo umugabo atazi iyo yaraye yamubaza induru zikavuga.

Yarakomeje ati: “Intandaro yo guterwa icyuma rero, ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, umugore yazindukiye mu kabari, umugabo azinduka ajya guhinga. Avuye guhinga mu masaha y’umugoroba ajya kwahirira amatungo baragiye, ataha mu ma saa moya n’igice  z’umugoroba asanga ni bwo n’umugore akihagera, atangiye gukata imboga zo guteka.

Umugabo ngo yamubajije aho yiriwe n’ibyo yiriwemo kugira ngo abe akata imboga ayo masaha, batangira guterana amagambo kuko byagaragaraga ko uwo mugore yari yanasomye ku gatama.

Umugore ngo yarahagurutse asingira umugabo we amutera icyuma cyo mu bitugu, umugabo aramwiyaka yiruka amuhunga ariko umugore amwirukaho amutera ikindi cyuma mu kindi gice cy’ibitugu.

Umugabo yashatse kongera kumwinyugushura ariko umugore amubera ibamba amujomba ikindi  ku kuboko, ahita yiruka aranabura.

Uhoraningoga avuga ko uyu mugabo yikubise hasi kubyuka bikanga, akomeza kuborogera aho, abaturanyi bagira ngo ni za nduru zabo zisanzwe.

Baje basanga umugabo avirirana amaraso menshi mu bitugu no ku kuboko bahamagara Mudugudu ahageze bashaka uburyo bwo kumugeza ku Kigo nderabuzima cya Karengera mu Murenge wa Kirimbi.

Ati: “Kuva iryo joro umugore ari gushakishwa yarabuze, umugabo yavuye kwa muganga ariko asiba rimwe ubundi akajya kwipfukisha, anahihibikana ngo arebe ko abana  5 bafitanye babona icyo bararira kuko ari n’umuryango ubaho bigoye, ariko ahanini bigaturuka kuri ayo makimbirane.

Akomeza avuga ko imibanire y’uyu muryango igoye, kuko  hari igihe barwana bombi basinze, hari n’impungenge ko no kwicana bishobora kuzabaho hatagize igikorwa.

Umugabo wakomerekejwe yabwiye Inzego z’ibanze ko aho bigeze yifuza ko umugore we ashakishwa akaryozwa uru rugomo rumuviriyemo ubumuga kandi ari we wahihibikaniraga urugo wenyine umugore yagiye gusinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerôme, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko bakomeje gushakisha uyu mugore kandi ko hari icyizere ko azafatwa akaryozwa uru rugomo.

Yasabye abaturage kwirinda ingeso nk’izi, abagiranye ikibazo bakegera ubuyobozi bukagikemura aho guca inzira zimena amaraso igihe badashoboye kucyikemurira ubwabo.

Ati: “Babyirinde kuko iyo batangiye batyo hakurikiraho gukora ibyaha, kandi  bihanwa n’amategeko.”

Comments are closed.