Bugesera: Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi, harakekwa ko yaba yiyahuye

Ubwanditsi
2 Min Read

Umugabo witwa Mateso Martin w’imyaka 44 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi mu rugo rwe, mu gihe amakuru y’ibanze agaragaza ko hakekwa ko yaba yiyahuye.

Ibi byamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, ubwo umukobwa wa nyakwigendera wari usanzwe abana na nyina yajyaga gusura se iwe. Agezeyo ngo yasanze urugi rw’inzu rukinze, maze arusunitse kugira ngo yinjire, asangamo se amanitse mu mugozi ndetse yamaze gushiramo umwuka.

Amakuru atangwa n’abaturage batuye muri aka gace avuga ko mbere y’uru rupfu, Mateso yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore we, ibintu byaje gutuma batandukana ndetse umugore ava mu rugo ajyana n’abana babo.

Bamwe mu baturage bavuga ko ayo makimbirane yari yarafashe indi ntera, aho nyakwigendera ngo yajyaga ateranya amagambo umugore we amubwira ko azamwica nyuma na we akiyambura ubuzima, ibintu bavuga ko byatumye umugore afata icyemezo cyo kumuhunga.

Umwe mu baturage yagize ati: “Yahoraga amutera ubwoba amubwira ko azamwica hanyuma na we akiyahura. Ni yo mpamvu umugore yavuye mu rugo ajyana n’abana.”

Hari kandi amakuru atangwa n’abaturage avuga ko mu muryango Mateso yakomokagamo higeze kubaho abandi bantu babiri bapfuye mu buryo na bwo bwakekwagaho kwiyahura. Icyakora, kugeza ubu nta makuru yemewe n’inzego zibishinzwe aragaragaza ko hari isano iri hagati y’izo mpfu n’urupfu rwa Mateso.

Abaturage bavuga kandi ko umugozi wakoreshejwe muri iki gikorwa wari usanzwe ukoreshwa na nyakwigendera mu mirimo itandukanye, harimo no gucukura ubwiherero.

Mu gihe aya makuru yandikwaga, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwogo ntibwari bwabashije kuboneka kugira ngo bugire icyo butangaza kuri uru rupfu cyangwa ku makuru ari kuvugwa n’abaturage.

Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye uru rupfu.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/ Bugesera)

Share This Article