Ukraine Yerekanye Imbaraga Nshya itera Moscou ikoresheje drones zisaga 1000

Ubwanditsi
3 Min Read

Ukraine yagabye igitero gikomeye cyane cy’indege zitagira abapilote (drones) ku murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, mu gikorwa cyafashwe nk’icyabaye kinini kurusha ibindi byose byari byarigeze kugabwa kuri uwo mujyi kuva intambara hagati y’ibihugu byombi yatangira mu 2022.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Nzeri 2026, aho ubutegetsi bw’u Burusiya bwatangaje ko Ukraine yohereje drones zirenga 1,000 ku butaka bwabwo, muri zo amagana menshi akaba yari yerekeje i Moscow no mu nkengero zayo. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko igisirikare cyayo cyashoboye guhanura inyinshi muri izo drones, ariko zimwe na zo zibasha kugera ku ntego zari zagenewe.

Amakuru yatangajwe n’abayobozi bo mu Burusiya agaragaza ko abantu nibura batatu bapfuye, abandi benshi barakomereka, mu gihe inyubako zitandukanye n’ibikorwaremezo byangiritse. Mu byibasiwe harimo uruganda rutunganya peteroli rwo mu mujyi wa Moscow, kimwe n’inyubako z’abaturage zagezweho n’ibisigazwa bya drones cyangwa izabashije gucika ubwirinzi bwo mu kirere.

Inyubako y’amagorofa menshi iri Moscow nayo yangijwe bikomeye. Leta yemeje ko yarashwe n’igitero cya ‘drone’ cya Ukraine i Kotelniki.

Umuyobozi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko iki gitero cyari cyateguwe mu buryo budasanzwe kandi ko intego yacyo yari uguhungabanya ibikorwa by’amatora y’abadepite yari ageze ku munsi wa nyuma mu Burusiya. Yatangaje ko nubwo habaye ibyangiritse, inzego z’umutekano zabashije gukumira igice kinini cy’ibyari bigambiriwe.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy yemeje iby’iki gitero karahabutaka, ashimangira ko ibitero nk’ibi bigamije kwibasira ibikorwa remezo bifasha u Burusiya gukomeza intambara, cyane cyane urwego rw’ingufu na logistique ya gisirikare. Yavuze ko igihugu cye gikomeje gushora imari mu gukora drones n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikorerwa imbere mu gihugu kugira ngo igabanye ubushobozi bw’u Burusiya mu rugamba.

Abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, bavuga ko iki gitero cyerekana uburyo Ukraine ikomeje kongera ubushobozi mu ntambara yo mu kirere, cyane cyane hifashishijwe drones zifite ubushobozi bwo kugera kure. Bagaragaza kandi ko kuba amagana ya drones yarashoboye kugera hafi ya Moscow, umujyi urinzwe cyane kurusha indi yose mu Burusiya, bishobora kongera impungenge ku mutekano w’imbere muri icyo gihugu.

Ibi bibaye mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera, aho buri ruhande rukomeje kugaba ibitero bikomeye ku butaka bw’urundi. Mu mezi ashize, Ukraine yibanze cyane ku kwibasira inganda zitunganya peteroli, ububiko bwa lisansi n’ibindi bikorwaremezo bifatwa nk’inkingi y’ubushobozi bwa gisirikare bw’u Burusiya.

Nubwo Moscou ivuga ko yahanuriye kure umubare munini wa drones, iki gitero cyongeye kwerekana ko intambara yatangiye kure y’umurwa mukuru w’u Burusiya ubu ishobora kuwugeraho mu buryo bworoshye kurusha mbere, ibintu bikomeje guhindura imiterere y’iyi ntambara imaze imyaka irenga ine ihanganishije ibihugu byombi.

Ukraine fires over 1,000 drones at Russia, including hundreds launched at  Moscow | Pittsburgh Post-Gazette
Ni igitero cyakoranywe ubuhanga n’imbaraga zitari zisanzwe

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *