Abarwana Muri Sudani bumvikanye Agahenge k’Iminsi 7

4,429

Impande zirwana muri Sudani zumvikanye kuri uyu wa kabiri ku gahenge k’iminsi 7 kuva kw’italiki 4 y’uku kwezi kwa gatanu.

Izo mpande zombi zumvikanye kuri ako gahenge mu biganiro zagiranye kuri telefone na Prezida wa Sudani y’amajyepfo, Nyakubahwa Salva Kiir. Ibi byatangajwe, kuri uyu munsi wa kabiri, na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’amajyepfo. Byatanze icyizere ko imirwano yasheshe amaraso atari make ishobora guhagarara.

Prezida wa Sudani y’amajyepfo, Salva Kiir, yavuganye na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, ayoboye igisirikare cya Leta na Mohamed Hamdan Dagalo, ayoboye inteko ziyonkoye kuri Leta. Biri mu mugambi w’ishYirahamwe rishinzwe iterambere mu karere ko muri Afrika yo mu burasirazuba, IGAD, ririho rigerageza kureba uko imirwano n’intambara byahagarara muri Sudani.

Umukuru w’igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, n’umwungirije barwanira ubutegetsi, Mohamed Hamdan Dagalo bumvikanye mu bisanzwe ku gahenge k’iminsi 7 kuva kw’italiki 4 kugeza ku italiki ya 11 z’uku kwezi kwa gatanu.

Impande zirwana zumvikanye kandi ku byerekeye kugena abazazihagararira mu biganiro by’amahoro bitegekanijwe kubera mu ahantu impande zombi zizumvikanaho.

Abantu amagana barishwe abandi ibihumbi n’ibihumbi barakomereka muri iyo mirwano muri Sudani mu gihe ibitero by’indege z’intambara n’ibiodoka bya gisirikare mu bice bitari bike mu mujyi wa Khartoum byatumye abanyasudani ibihumbi n’ibihumbi bahungira mu bihugu bituranye.

Comments are closed.