Binyuze mu cyemezo cy’inteko ishinga amategeko na sena, igihugu cy’Ubufaransa cyashyizeho itegeko rikumira abana bataruzuza imyaka 15 y’ubukure gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Inteko ishinga amategeko na Sena by’Ubufaransa byemeje itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga guhera muri Muri Mutarama 2027, kikaba kibaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Burayi gifashe icyemezo cyo kubuza abana bato gukoresha izo mbuga.
Iri tegeko riteganya ko umuntu wese ari mu Bufaransa azasabwa kwemeza imyaka ye imbere yo gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Rije mu gihe Ubwongereza n’Ubumwe bwa Burayi (EU) na byo biriho biriga uburyo bwo gushyiraho amategeko nk’ayo kubera impungenge ku buzima bwo mu mutwe bw’abana.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yashimye iki cyemezo, cyane ko yari yarasezeraniye rubanda kuzarishyiraho mbere y’uko arangiza manda ze z’imyaka 10 ayoboye Ubufaransa.
N’ubwo hari benshi bakiri gushidikanya ku ishyirwa mu bikorwa bw’iri tegeko, Leta yahumurije abantu ivuga ko hari uburyo bwa none kandi bugezweho buzifashishwa mu kunoza neza iryo tegeko mu buryo bwo kugenzura imyaka.
Abadepite n’abasenateri bose baryemeje ejo ku wa kabiri, naho bamwe mu banyapolitike bo ku ruhande rw’abaharanira impinduka (gauche) batanyuzwe naryo.
Iri tegeko rizashyirwa mu ngiro mu byiciro bibiri:
- Kuva mu kwezi gutaha kwa cyenda uno mwaka, abana bari munsi y’imyaka 15 ntibazakwemererwa gufungura konte nshya ku mbuga nkoranyambaga, kandi umuntu wese uzaba ushaka gufungura konte nshya azasabwa kwemeza imyaka ye.
- Guhera muri Mutarama 2027, iryo tegeko rizakoreshwa no ku makonte yose yari asanzwe ahari, ibi bisobanuye ko umuntu wese uri mu Bufaransa azasabwa kwerekana ko afise nibura imyaka 15 kugira akomeze gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu gihe iryo tegeko rizaba ritangiye gukurikizwa, imbuga nkoranyambaga zizakenera gukoresha uburyo bwo kugenzura imyaka bwemejwe n’urwego rw’Ubufaransa rushinzwe gukingira amakuru y’ibanga y’umuntu, nk’uko byatangajwe na Reuters.