Kirehe : Amahugurwa y’isanamitima yahinduye ubuzima bw’abari baritakarije icyizere.

749
kwibuka31

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango ‘Ubuntu Center for Peace’ ukora ibikorwa by’isanamitima, ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, bwahuguye abaturage basaga ibihumbi birindwi bo muri aka karere, babigisha amasomo agamije kubafasha kwiyubaka no kwigobotora ibikomere by’ihungabana n’ibibazo by’ubukene byatumye babaho mu mibereho mibi.

Abaturage bibumbiye mu matsinda yiswe “Abubatsi b’amahoro” barimo ahanini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayikoze barangije ibihano bagasubira mu buzima busanzwe, imiryango yabanaga mu makimbirane, abakobwa babyariye iwabo, abahoze mu bikorwa by’ubujura n’abandi banyuze mu bibazo byatumye bitakarizza icyizere.

Amasomo bahabwa yunganirwa n’imyitozo mvura buzima, igamije gukangura  ubuzima no kongera ituze, hagamijwe kubafasha kwigobotora ingoyi y’amateka ahubwo bakinjira mu bikorwa bibateza imbere.

Bamwe muri bo bavuga ko  bahuye n’ibibazo byinshi ariko ubu bakaba barabyigobotoye biteza imbere binyuze muri aya matsinda bagenda bibumbiramo.

Sinababaraga Augustin wo mu Murenge wa Mpanga yagize ati:“Nari mfitanye ibibazo n’abantu, mpora nshwana n’umugore wanjye. Ariko byose byararangiye, ubu tubanye neza kandi turi mu bikorwa byo kwiteza imbere binyuze mu matsinda nkaya twibumbiramo.

Byiringiro Hoseya, utuye mu murenge wa Mushikiri nawe yunzemo ati: “Nari umujura, baramfunga abantu bambona bagahita bakinga amazu yabo. Nyuma ndafungurwa nibumbira muri  muri iri  tsinda ryitwa Abubatsi b’amahoro, ubwo baransuye, baramfasha. Ubu mbanye neza n’abantu kandi mfite imishinga yo kwiteza imbere.”

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatari bake ndetse bashima cyane ibyo bungukiyemo

Niyitunga Aline wo mu Murenge wa Gatore nawe avuga ko yahoze ari umuntu udakunda gusabana, aho anavuga ko yaje guhinduka agafasha abandi.

Yagize Ati: “Nari mfite abana babiri ariko nkirinda ahari abantu benshi. Ubu narahindutse, ndasabana kandi mfasha bagenzi banjye nk’umwubatsi w’amahoro.”

Dr. Jean Bosco Niyonzima, Umuyobozi w’Ubuntu Center for Peace, yavuze ko amateka mabi yagiye asigira abantu ubuzima bubi burimo no kwiheba, ariko inyigisho bahawe nizo bahabwa zabafashije kongera icyizere no kwiteza imbere.

Ati: “Ndabashimira ku ntambwe mwateye. Ibyo mwagezeho mu bisigasire,ntimuzasubire inyuma ”.

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abahuguwe gufasha bagenzi babo bafite ibibazo bitandukanye birimo ibikomere, amakimbirane mu miryango ndetse n’ibindi.

Yagize ti:“Ubu muri urumuri, mukwiye kumurikira abandi. Kuko Akarere kacu karwanyije ubukene, ariko haracyari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango.Gusa ndashimira ‘Ubuntu Center for Peace’ ku bikorwa byabo byo gukemura ibi bibazo

Muri rusange imibare igaragaza ko Kuva mu 2024, ‘Ubuntu Center for Peace’ imaze guhugura abaturage barenga 7,000 mu Karere ka Kirehe, hagamijwe kubaka amahoro arambye no guteza imbere imibereho myiza yabo.

(Inkuru ya Janvier MANISHIMWE)

Comments are closed.