
Urwego rushinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) rwashyize hanze itangazo rigaragaza uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe (boarding students) bazagenda basubira ku bigo byabo mu rwego rwo gutangira umwaka w’amashuri wa 2026-2027.
Nk’uko NESA yabitangaje, izi ngendo zateguwe hagamijwe korohereza abanyeshuri kugera ku mashuri yabo mu buryo butekanye kandi butarimo umuvundo, aho bazagenda hashingiwe ku turere amashuri yabo aherereyemo.
NESA yasabye abanyeshuri, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri kubahiriza gahunda yashyizweho kugira ngo ingendo zigende neza kandi nta nkomyi zibayeho. Yanibukije abanyeshuri ko bagomba kugenda bambaye imyambaro y’ishuri, mu gihe ababyeyi basabwe kubateganyiriza amafaranga y’urugendo ndetse n’ibindi bikoresho by’ingenzi bazakenera bageze ku mashuri.
Abanyeshuri bazahagurukira i Kigali cyangwa abazanyura mu Mujyi wa Kigali berekeza mu zindi ntara bazajya bafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ahamaze imyaka myinshi hifashishwa nk’ahantu hahurizwa abanyeshuri mu gihe cyo kujya cyangwa gutaha bava ku mashuri.
NESA kandi yagaragaje ko nta munyeshuri uzemererwa kugera kuri Kigali Pele Stadium nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15h00), kuko ibikorwa byo gutwara abanyeshuri bizaba byamaze guhagarikwa kuri iyo saha.
Ubuyobozi bwa NESA bwatangaje ko bwakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, RURA, ibigo bitwara abagenzi n’izindi nzego bireba kugira ngo abanyeshuri bose bagere ku mashuri yabo mu mutekano usesuye.
Iri tangazo rije mu gihe amashuri ateganya kwakira abanyeshuri mu minsi iri imbere, aho NESA isaba buri wese ufite uruhare mu burezi gufatanya kugira ngo itangira ry’umwaka mushya w’amashuri rigende neza.
Ababyeyi n’abanyeshuri basabwe gukurikiranira hafi amakuru atangwa na NESA no kubahiriza gahunda y’ingendo yatangajwe kugira ngo hirindwe ubukererwe cyangwa izindi mbogamizi zashobora gutuma abanyeshuri batangira amasomo ku gihe.


(INDORERWAMO.COM)