Musanze: Ubuyobozi bwa tanze umucyo ku kibazo bamwe mubabyeyi barera kuri G.S Cyabagarura

Gilbert
By
Gilbert
3 Min Read

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Musanze Ubuyobozi bw’ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyabagarura (G.S CYABAGARURA) bwamaze impungenge bamwe mu babyeyi baharera ibijyanye n’amafaranga biyemeje gutanga yunganira ikigo n’impamvu bumvikanye nabo.

Inyandiko (Ibaruwa) yandikiwe ababyeyi INDORERWAMO.Com dufitiye kopi  igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027, abana biga mu mwaka wa S2, S3, S5 na S6, gahunda y’umusanzu
w’amafaranga ari 19,500 Frw  ndetse n’umusanzu wunganira ishuri wemejwe n’ababyeyi mu nama rusange 7,000 Frw.

Turabibutsa Rame y’impapuro igomba kuba atari nkundamahoro kwishyura amafaranga na Bod boda ntibyemewe, bakangurirwa kwambara imyenda ibarinda impanuka ndetse no kugira ubwisungane mu kwivuza.Umuntu wese asabwa kugira umusatsi utunganye, inyogosho zindi zitemewe mu gihe. Umunsi wo gufungura aba ariwo munsi wa mbere w’amashuri nta gusiba kuko bahita batangira amasomo.

RUHANAMIRINDI François Umuyobozi wa G.S CYABAGARURA arasinya Nyuma yo kubona iyi baruwa (Babyeyi) bamwe mu babyeyi batatse ko amafaranga yongeweho ari menshi,

Bamwe mu babyeyi batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye INDORERWA.Com ka bakwa amafaranga atandukanye bati:”Ishuri ubu ryongeyeho amafaranga 7000 bavuga ko ari aro kuganira ishuri ariko hari n’andi batwaka mu ntoki rimwe natanze 5000 ndongera nyanga 7000frw uruma ko ari akavuyo pee.”

Umuyobozi wa GS Cyabagarura
RUHANAMIRINDA Francois yasobanuye ko ibi byose ari impamvu yo gufasha abana ati:“Umusanzu wa 7000 wemejwe n’ababyeyi kandi mu mabwiriza birimo ntabwo twarengereye pe.”

Akomeze avuga ko abatayabonye bafashwa ati:” Abatayabonye batubwira ibibazo tukabyumva kuko dufite n’abatishyura na rimwe bafasha mu mirimo isanzwe nk’amasuku mu biruhuko,kubagarira imboga iyo twazihinze.”

Yavuze ko impapuro arizo abana bakoreraho amasuzuma ati:“Impapuro kubera amasuzumabumenyi menshi atangwa hamwe na za midi-term ababyeyi nabyo barabyemeje kandi bimaze igihe keretse hari umushya waba atarabyumva neza”

Yakomeje avuga ko abana mu itangira ryamashuri baba ari benshi ati:“Abana mu itangira bitabiriye ku buryo bushimishije ku buryo abenshi baba bifuza kuhiga gusa imyanya ikaba mike kubera ibyumba bidahagije ugereranije n’ababa bahifuza,gusa hari ababa batahabonye imyanya bagahitamo kuba basebanya ariko insinzi na Discipline bihatangirwa kimwe n’ubuhamya bw’abaharereye biba byivugira.”

Akomeze ashima uko abana batsinze mu bizamini bya Leta ati:“Kuba abana baratsinze 100% mu cyiciro rusange,no mu gusoza amashuri atandatu yisumbuye batsinze 100% aho uwa nyuma afite 55,8%,ubu abenshi bakaba b amanota ashimishije.”

Twashatse kumenya niba ibivugwa kuri iki kigo cya GS Cyabagarura tuvugisha Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu karere ka Musanze UMUTONI Alice atubwira ko biramutse hari ibyo basaba kuruhande babikurirana at:“Gusa hari andi baca twajya kubikurikirana, Aya nayo 7000 nayo tubasaba inama y’ababyeyi ibyemeza bigahanwa umurongo ndetse abana kuburyo iyo byemejwe n’Ababyeyi babikora babikunze.

 

Mu gihe kitangira rury’amashuri hirya no hino mu gihugu usanga hari ababyeyi bakunze kugaragaza babyeyi binubira gusabwa ibikoresho bibagora kubibona kugeza aho ushobora gusanga hari lame y’impapuro bategeka izo bagura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *