Dr. Sabin yongeye gutanga umuburo ukomeye ku ngaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Ubwanditsi
3 Min Read

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yongeye gutanga umuburo ukomeye ku ngaruka ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko zimwe mu ziri ku isoko zikozwe hifashishijwe ubwoko bwa alcool butemewe ndetse bushobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abazinywa.

Mu kiganiro yagiranye n’abahanzi kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Kanama 2026, Dr. Nsanzimana yasobanuye ko ubushakashatsi n’ubugenzuzi bwakozwe ku nzoga zimwe na zimwe bwagaragaje ko harimo ibinyabutabire byangiza ubuzima, birimo ubwoko bwa alcool budakwiriye kugera mu mubiri w’umuntu. Yavuze ko izi nzoga zagiye zitera uburwayi bukomeye ndetse zimwe zikaba zaragize uruhare mu gutuma bamwe batakaza ubushobozi bwo kureba.

Yagize ati:“Ni yo mpamvu dufite abantu bahumye bagera ku ijana ariko birumvikana hari n’abataramenyekanye.

Minisitiri yakebuye abahanzi abibutsa ububi bwo gukoresha inzoga zitujuje ubuziranenge

Yasobanuye ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje gufatwa nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, kuko usibye abahuma, hari n’abahura n’izindi ngaruka zirimo kwangirika kw’impyiko, umwijima, ubwonko ndetse n’izindi ndwara zishobora no kuvamo urupfu.

Dr. Nsanzimana yavuze ko abakora izi nzoga bakunze gukoresha ibikoresho n’ibinyabutabire bitujuje ibisabwa, bagamije kongera ubukana bwazo cyangwa kugabanya ikiguzi cyo kuzitunganya. Ibi bituma abazinywa bahura n’ingaruka zikomeye zishobora kubakurikirana ubuzima bwabo bwose.

Yashimangiye ko kurwanya izi nzoga bidakwiye gusigara ari inshingano z’inzego za Leta gusa, ahubwo ko buri muturage akwiye kugira uruhare mu gutanga amakuru no kwirinda kunywa ibinyobwa bikemangwa cyangwa bikorerwa ahantu hatazwi.

Muri icyo kiganiro kandi, Minisitiri w’Ubuzima yagarutse ku ruhare rw’abahanzi mu kubaka sosiyete ifite ubuzima bwiza. Yavuze ko kubera igikundiro n’ijambo bafite mu rubyiruko no mu baturage muri rusange, bakwiye kuba urugero rwiza mu myitwarire no mu buryo bwo kubaho.

Yasabye abahanzi kwita ku buzima bwabo, kwirinda ibikorwa bishobora kubangiriza ubuzima no gukomeza gutanga ubutumwa bwubaka abaturage binyuze mu bihangano byabo.

Ati:“Abantu baduha ibyishimo turabasabye ngo mwiyiteho kugira ngo n’abana babareberaho bagire icyo basigarana.”

Abahanzi basabwe kwiyitaho

Yongeyeho ko umuhanzi atari umuntu ushimisha abantu gusa, ahubwo ko ari n’umurezi wa sosiyete kuko amagambo avuga n’ibyo akora bigira ingaruka ku bamukurikira. Yasabye ko bakoresha impano zabo mu gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no kugira imibereho myiza.

Ibi bitangajwe mu gihe inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa zikomeje ibikorwa byo gukura ku isoko inzoga zagaragayeho kutuzuza ibisabwa n’amategeko, hagamijwe kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no gukumira ingaruka zikomeje guterwa n’ibi binyobwa.

Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage kugira amakenga ku binyobwa banywa, kugura ibikomoka mu nganda zemewe kandi byujuje ibisabwa, ndetse no kwihutira kugana kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso by’uburwayi nyuma yo kunywa inzoga zikemangwa.

Share This Article