Ruhango: Haravugwa utubari ducuruza abana b’abakobwa mu gushimisha abakiliya

2,221

Ni mu Murenge wa Kinazi,mu Karere ka Ruhango, haravugwa utubari dukoresha abana b’abakobwa mu bikorwa byo gucuruza inzoga n’ubusambanyi, aba bana bameze nk’abatuye muri utwo tubari.

Mu buhamya bw’umwe mu bana wakorewe ibyo bikorwa, abwira umunyamakuru wa RADIO/TV1, ko tumwe mu tububari turi mu Kagari, ka Rutabo mu Mudugudu wa Gitwa, umukiriya ahabwa inzoga yamara gusinda agahabwa n’abakobwa kugira ngo arusheho kwigarurira abakiriya benshi b’ababagabo.

Uwatanze ubuhamya mu itangazamakuru  avuga ko yaterewe inda mu kabari ka kamwe muri uwo Mudugudu. Ikinyamakuru Indorerwamo ntitwifuje gushyira ahagaragara ako kabari.

Umwe mu bavuga ko akora uburaya, nawe mu buhamya bwe avuga ko bamwe muri abo bana bahemberwa gususurutsa utwo tubari bagahembwa amafaranga make ateye isoni.

Ati “Inyungu za nyiri akabari ni uko we, abo bakiriya baza bakanywa inzoga zigashira, akajya kurangura izindi vuba bishoboka.”

Rutebuka Martin uzwi ku izina rya nyiri midali, ni umwe mu bavugwa muri ibyo bikorwa.

Ahakana ibyo gucuruza abana, akavuga ko hari abana akunze kwirukana bashaka kwinjira mu kabari ke.

Kurundi ruhande Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens, yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Ati “Ikitwa gucuruza abantu nacyo urumva ko ari ikindi. Aya makuru aradusaba umwanya.Nitubona ibifatika, turakubwira.”

Mu mategeko y’u Rwanda by’umwihariko itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

(Inkuru ya IKUZWE Patrick/indorerwamo.com)

Comments are closed.