Umunyeshuri w’imyaka 15 yakatiwe igifungo cy’imyaka 100, mugenzi we akatirwa 120

Ubwanditsi
2 Min Read

Urukiko rwa Madison County muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye Jo’Majze Larry, umusore wari ufite imyaka 15 igihe icyaha cyakorwaga, igifungo cy’imyaka 100 nyuma yo kumuhamya uruhare mu bwicanyi bwahitanye Dayla Swain w’imyaka 26.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 30 Nyakanga 2026, nyuma y’uko urukiko rumaze gusanga Larry ari umwe mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi kazwi nka Mickey Cobra Nation (MCN), kagize uruhare mu iraswa ryabereye mu mujyi wa Anderson, muri Indiana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 15 Gashyantare 2025, Dayla Swain yarasiwe hanze y’akabyiniro ko mu mujyi wa Anderson. Nubwo ari we wahasize ubuzima, ngo ntabwo yari intego nyamukuru y’abagabye igitero.

Abashinjacyaha basobanuye ko icyo gitero cyari kigamije kwica umutangabuhamya wari utegerejwe mu rubanza rw’ubundi bwicanyi bwabaye mu 2023, ubwo umusore witwa Jullian Craig w’imyaka 15 yicwaga mu gikorwa cy’ubujura bwitwaje intwaro bwapfubye. Gusa umugambi w’abagabye igitero ntiwagenze uko bari bawuteguye, amasasu arasa Dayla Swain ahita apfa.

Igihano cya Larry cyatangajwe n’Umucamanza David Happe wo mu Rukiko rwa Madison County Circuit Court, nyuma y’igihe kinini urubanza ruburanwa.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo ubwicanyi ndetse n’icyaha cy’inyongera cyo gukora ibyaha nk’umwe mu bagize umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha, Larry yakatiwe imyaka 100 y’igifungo.

Jo’Majze Larry ntabwo yari wenyine muri uru rubanza. Yari umwe mu bantu bane bakekwagaho uruhare muri uwo mugambi w’iraswa.

Amakuru yatangajwe n’ubushinjacyaha agaragaza ko umwe muri bagenzi be yakatiwe imyaka 125 y’igifungo, undi akatirwa imyaka 90, mu gihe hari undi wari ugitegereje kuburanishwa.

Icyemezo cyo guha imyaka 100 y’igifungo umuntu wari ufite imyaka 15 igihe icyaha cyakorwaga cyakuruye impaka nyinshi muri Amerika.

Hari abashimangiye ko uburemere bw’icyaha n’umugambi wo kwica umutangabuhamya byasabaga igihano gikomeye kugira ngo ubutabera buboneke. Abandi bo bagaragaje impungenge zishingiye ku kuba Larry yari akiri umwana igihe ubwo bwicanyi bwabaga, bavuga ko imyaka 100 y’igifungo isa n’igifungo cya burundu.

Nubwo yakatiwe imyaka 100, amategeko ya Indiana ateganya ko ibihano by’abana bakoze ibyaha bikomeye bishobora gusubirwamo nyuma y’igihe runaka, bitewe n’imyitwarire y’uwakatiwe n’ibindi bipimo bigenwa n’amategeko.

Urubanza rwa Jo’Majze Larry rwongeye kuzamura ibiganiro ku ruhare rw’udutsiko tw’abagizi ba nabi mu rubyiruko, ndetse n’uburyo ubutabera bukwiye gufata abana bagira uruhare mu byaha bikomeye birimo ubwicanyi.

Share This Article