Abaturage baburiwe: Mwirinde ibinyobwa byahagaritswe, abarenga 50 bamaze gufungwa

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yasabye abaturage kwirinda kugura cyangwa kunywa ibinyobwa byamaze guhagarikwa ku isoko, mu gihe ibikorwa byo kubikusanya no kubivanaho aho bicururizwa bikomeje gukorwa.

Yabitangaje ku wa 2 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, cyagarukaga ku ngamba Leta yafashe mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage.

Ku ruhande rw’inzego z’ubugenzacyaha, Ishami rishinzwe Iperereza ry’Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB ryatangaje ko mu minsi 10 ishize ryakoze ibikorwa byihariye byo gukurikirana abakora ibi byaha, aho inganda zigera kuri 90 zafunzwe zizira kwenga ibinyobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa gukora ibinyuranyije n’ibyari byemewe mu ruhushya zifite.

RIB yavuze kandi ko abantu barenga 50, barimo ba nyir’inganda n’abazicungaga, bamaze gufungwa bakurikiranyweho kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi bagishakishwa.

Ibi byiyongera ku cyemezo cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) ku wa 2 Kanama 2026, cyafunze izindi nganda zagaragaye zitujuje ibisabwa.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abantu baba bazi neza ingaruka bishobora guteza ubuzima bw’ababinywa, aboneraho kubyita ubugome.

Yagize ati: “Tumenyereye ubundi ko mu gihugu dufite inganda ebyiri zenga izi nzoga za ‘bière’, ariko twasanze inganda zenga ibyuma bifite alcohol ya 40% zirenga 200 mu gihugu kandi ari byo bigoye gutunganya. Hari n’aho umuntu yabyukaga akavuga ati ‘nanjye nabikora, mumpe ethanol gusa nkwereke’, ubwo akabivanga ababinyoye bikabateza ibibazo.”

Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage kutongera kugura cyangwa kunywa ibinyobwa byahagaritswe kugeza ibikorwa byo kubikura ku isoko birangiye, anabasaba gukomeza kuba maso no gutanga amakuru igihe babonye bikiri gucuruzwa.

Ku ruhande rw’amategeko, icyaha cyo gukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 5 Frw.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani indorerwamo.com)

Share This Article