Spain: Hari kwigwa uburyo umukobwa uri mu mihango yajya ahabwa ikiruhuko mu kazi

9,004
Imvano y'iby'ingenzi : Impamvu zitera kujya mu mihango kabiri mu kwezi

Espagne irateganya gushyiraho igihe cy’ikiruhuko cyemejwe na muganga ku bagore bababara bikomeye mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi).

Umushinga w’itegeko ukubiyemo ko abagore bashobora guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko buri kwezi – gishobora no kugera ku minsi itanu kuri bamwe.

Ariko abanyapolitiki baburiye ko uwo mushinga w’itegeko – wahishuriwe ibitangazamakuru byo muri Espagne igihe kitaragera – ukirimo gutunganywa.

Mu gihe waba wemejwe nk’itegeko, waba ubaye itegeko rya mbere mu Burayi rigena icyo kiruhuko.

Kugeza ubu ibihugu byinshi ntibiremeza rino tegeko, bike gusa ku isi ni byo bifite itegeko nk’iryo.

Uwo mushinga w’itegeko wo muri Espagne ukubiye muri gahunda ngari y’ivugurura rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ririmo n’impinduka ku mategeko y’iki gihugu ku gukuramo inda.

Ibitangazamakuru byabonye ibice by’uwo mushinga w’itegeko bitangaza ko byitezwe ko ugezwa ku baminisitiri mu cyumweru gitaha.

Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko icyo kiruhuko cy’iminsi itatu kizatangwa cyemejwe na muganga ku bagore bababara bikomeye mu mihango, kikaba gishobora kongerwa kikagera ku munsi itanu ku mihango itera ububabare budasanzwe cyangwa ibuza umugore kugira ikindi akora.

Ariko byitezwe ko iri tegeko ritazareba abagore bagira ububabare bworoheje.

Ikinyamakuru El País cyo muri Espagne gitangaza ko uwo mushinga w’itegeko uri muri gahunda ngari yo gufata imihango nk’ikintu cyo kwitabwaho kwa muganga.

Iyo gahunda irimo no gukuraho umusoro ku bikoresho by’isuku yo mu mihango, no kubishyira nta kiguzi (ku buntu) mu bigo bihuriramo abantu benshi nko mu mashuri no mu magereza.

Uyu mushinga w’itegeko urimo no kongera ikiruhuko umugore ahabwamo umushahara cyo mu gihe yitegura kubyara, n’impinduka ku mategeko yo gukuramo inda, zatangajwe muri uyu mwaka na Minisitiri w’uburinganire Irene Montero.

Zirimo gukuraho ibisabwa byo kuba ufite imyaka 16 na 17 kugira ngo wemererwe gukuramo inda nta ruhushya rw’ababyeyi cyangwa abakurera, byashyizweho n’indi guverinoma ya Espagne mu mwaka wa 2015.

Uwo mushinga w’itegeko unakuraho igihe gisanzweho cy’iminsi itatu y’integuza mbere yo gukuramo inda, ukanakuraho gusaba ko serivisi zo gukuramo inda zitangirwa mu mavuriro ya leta.

Ariko abaganga muri iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 47 biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika bazakomeza kugira ububasha bwo gushyira umukono mu gitabo cy’abahisemo kudakuramo inda, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru El País.

Iri tegeko riteganywa, rizaba rinarimo uburyo bukaze kurushaho ku bijyanye no guterwa intanga ugatwitira undi muntu (ibizwi nka ‘surrogacy’), bitemewe muri Espagne.

Comments are closed.